Bamwe mu bagenzacyaha ba Polisi y’u Rwanda n’abashinjacyaha, bahuriye mu nama nyungurana bitekerezo y’umunsi umwe, basuzumira kandi bafatira hamwe ingamba zo kurushaho kunoza imirimo yabo ijyanye no guperereza no gushinja ibyaha.
Iyo nama, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru tariki ya 20 Werurwe, yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.
Mu bayitabiriye kandi harimo Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza, Umuyobozi wumgirije w’Urwego rw’imfungwa n’amagereza mu Rwanda, DCG Mary Gahonzire, n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ubutabera.
Minisitiri Busingye yagize ati: "Iyo Polisi y’u Rwanda intumiye, ndishima cyane. Buri gihe cyose ugeze mu bigo byayo usanga hari ibyahindutse. Icyo mbona reka njye nkivuga".
Ati: "Nshimishijwe cyane n’uko inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zisenyera umugozi umwe, uyu munsi mwahuye kugira ngo muganire ku birebana n’uburyo mwarushaho kuzuzanya hagamijwe kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha. Dushobora kubirebera mu mubare muto w’abantu bitabiriye iki gikorwa, ariko ni igikorwa gikomeye ku gihugu cyacu".
Minisitiri Busingye yakomeje agira ati: "Ndagira kandi ngo mbashimire akazi mukora, ubwitange n’ubunyangamugayo byanyu biri ku isonga mu gutuma mukora akazi kanyu neza. Ibi bizwi hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ibi biranditse kandi byakorewe isuzuma".
Ati: " Icyaha cyagambiriwe, icyaba gito cyangwa kinini, kigira ingaruka ku mudendezo w’igihugu, umutekano, ku mudendezo no ku mibanire y’abantu. Tugomba twese kwigisha abanyarwanda ko ntawe ushobora gukora icyaha ngo abyungukiremo. byatinda, byatebuka, uwabikora wese ntibishobora kumuhira. Iyi nama rero ni urubuga rwiza rwo kuganira ku ngamba zafatwa kugira ngo ibyaha birusheho kurwanywa no gukumirwa, ariko kandi ibyakozwe bipererezwe kandi bishinje neza".
Yagize kandi ati: "Nta munyarwanda ukwiye kugendana telefone ye atekereza ko hari umuntu uri buyimishikuze. Nta muntu ukwiye kumva afite uburenganzira bwo gipfumura inzu y’abandi nijoro akinjiramo, akiba. Murebe uko twabirwanya kandi ntekereza ko twabitsinda".
Minisitiri Busingye yavuze ati : " Muri iyi nama, muhasuzumire uko akazi kacu kakorwa neza bishoboka, ari nako twubahiriza uburenganzira bwa muntu. Amahugurwa no kongera ubwenge ni yo nzira yonyine yatuma turushaho kurwanya no gukumira ibyaha. Ikintu cyose gishobora gufasha mu kubaka ubushobozi bw’inzego tuzagishyigikira igihe cyose tubisabwe mu buryo bwose bushoboka".
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye Minisitiri Busingye kubera kuza gutangiza iyo nama agira ati: "Ibi bitwereka ubufatanye bukomeye mu gushakira abanyarwanda ubutabera n’umutekano, cyane cyane, dukumira no kurwanya ibyaha".
"Ku bufatanye n’Ubushinjacyaha Bukuru, Polisi y’u Rwanda yateguye iyi nama nyunguranabitekerezo igamije guhuza guhuriza hamwe abayobozi mu bushinjacyaha n’ubugenzacyaha kugira ngo tuganire ku mitere y’akazi kacu ko gukora iperereza ku banyabyaha no kubageza imbere y’ubutabera".
Yavuze kandi ko ari uburyo bwiza bwo gusuzumira hamwe imbogamizi bahura nazo mu kazi bityo bashyireho imirongo ngenderwaho yabashoboza kurusheho gukora akazi neza kajyanye no guperereza no gushinja ibyaha bigezweho.
Yagize ati:"Imyanzuro izava muri iyi nama izadufasha gufata ingamba zatuma turushaho kwigisha abantu kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha".
Mu byaha IGP Gasana yavuze ko bigomba kurushaho kurwanywa, harimo ruswa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge, ingengabitekerezo mbi, n’icuruzwa ry’abantu.
Ati: "Kugira ngo tubirwanye no gufata ababikora, biradusaba ubumenyi n’ubushobozi niyo mpamvu amahugurwa nk’aya ari ngombwa kandi akwiye guhoraho".
IGP Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurushaho kurwanya ruswa, kimwe n’ibindi byaha, harimo, ishyirwaho ry’ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya ruswa (Anti Corruption Unit), ishuri ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department School), Isange One Stop Center, n’amashami yayo.
Yavuze kandi ko muri izo ngamba harimo, gushyira ku mipaka yose y’igihugu ikoranabuhanga rikoreshwa na Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7, ryifashishwa mu gutahura abanyabyaha, ishami rishinzwe imyitwarire myiza y’abapolisi, ndetse n’ubukangurambaga butandukanye.
Yagize ati: "Dufite imirongo itishyurwa, ikoreshwa mu guha amakuru Polisi, dufite ba ambasaderi, n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha".
Muhumuza, Umushinjacyaha Mukuru, yagize ati:" Ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’u Rwanda n’urwego rw’Ubushinjacyaha bukuru bw’igihugu ni nk’impande zombi z’igiceri. Izi nzego zombi zirunganirana mu mirimo yazo ya buri munsi, hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, birimo, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, ubujura, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’ iterabwoba".
Ati: "U Rwanda ruri mu bihugu bitekanye ku isi. Ibi ntibyagezweho ku bw’impanuka. Inzego za Leta zakoze cyane kandi zirafatanya kugira ngo bigerweho. Tugomba kurushaho kubumbatira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo".
English
Kinyarwanda











