Pasteur Antoine Rutayisire yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itashoboraga kuba, iyo inzego z’umutekano z’icyo gihe zubahiriza inshingano zazo, ariko ahubwo zo zafashije ubutegetsi bwariho mu gutegura no kwica Abanyarwanda.
Ibi Rutayisire yabivugiye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 12 Werurwe, ubwo yasubizaga ibibazo bitandukanye by’abapolisi bo muri aka karere bari mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze, aho bari kuhakurikiranira amasomo ku bijyanye no gukemura amakimbirane, bakaba bari baje gusura uru rwibutso.
Aba bapolisi bagera kuri 28 baturutse mu bihugu 9 byo mu karere, Rutayisire akaba yaganirije ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’umwaduko w’abazungu, mu gihe cy’ubukoloni, mu gihe cya jenoside na nyuma yayo.
Kuri iyi ngingo y’amateka na jenoside yakorerwe abatutsi akaba yagize ati:” Jenoside ntiyashoboka igihe cyose Ingabo na Polisi batayigizemo uruhare”.
Yakomeje ababwira ko ikibabaje ari uko ubu hari bamwe mu basirikare bakuru n’abaminisitiri bari mu ngabo no muri leta yakoze jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100 gusa bari kurekurwa n’inkiko.
Abo bapolisi, cyane cyane abaturuka mu bihugu by’amahanga bamubajije ibibazo bitandukanye birimo ibyerekeranye n’inkiko Gacaca na gahunda ya Ndi umunyarwanda.
Rutayisire yavuze ko Ndi umunyarwanda ari gahunda yashyizweho kugirango ifashe Abanyarwanda kuganira ku mateka yabo, abakoze nabi bagasaba imbabazi, abakoserejwe nabo bakazitanga, maze bose bagakira ibikomere.
Aha akaba yagize ati:” Muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, turifuza ko ubunyarwanda bujya hejuru y’amoko, tukarandura imyumvire n’umuco w’ikibi, maze abavukarwanda bakishimira mbere na mbere ko ari Abanyarwanda”.
Ku kibazo cy’inkiko gacaca, Rutayisire yavuze ko zashyizweho mu 2002 kugirango zihutishe imanza za jenoside, zigamije kuvuga ukuri ku bwicanyi bwabaye, guca umuco wo kudahana no kunga Abanyarwanda.
Yakomeje avuga ko zagize akamaro, kuko igihe zasozwaga ku mugaragaro mu mwaka wa 2012 zari zarashoboye guca imanza zigera kuri miliyoni 2, ibi bikaba bitari gushoboka ku nkiko zisanzwe.
Rutayisire yasoje ikiganiro cye avuga ko iterambere u Rwanda rwa nyuma ya jenoside rugenda rugeraho, riterwa na gahunda nk’izi Leta ishyiraho zo gushaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, zose zigamije inyungu rusange n’iterambere ry’abanyarwanda.
Iri terambere ry’u Rwanda rikaba rishimwa n’aba bapolisi baturutse mu karere, aho bavuze ko u Rwanda rukwiye kuba intangarugero ku bihugu bya Afurika.
Superitendent Ephantus Kariuki ukomoka mu guhugu cya Kenya yagize ati:” Ibyabaye mu Rwanda, ni amahano… kubona abantu bica bene wabo (bava inda imwe), bakomoka mu gihugu kimwe, bafite umuco umwe, bavuga ururimi rumwe?!”.
Yakomeje avuga ati:” Ni byiza ko Abanyarwanda ny’uma y’aya mahano bahisemo kwiyubakira igihugu, bakareka guheranwa n’agahinda. Ni Abanyarwanda barwanye banahahagarika jenoside, ni nabo bagomba kwiyubakira igihugu”.
Supt. Musa Swane uturuka muri Swaziland nawe yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwiyunga, bagatera intambwe ijya imbere, bakiyemeza ko ibyabaye bitasubira.
We yagize ati: “ Twe nk’abanyamahanga, turasabira u Rwanda ko bakwiyunga ibyabaye ntibizasubire. Tuzava hano turi ba ambasaderi b’u Rwanda, kuko twe nk’abakomoka mu bihugu by’amajyepfo ya Afurika, tutari dufite ishusho nyakuri y’ibyabereye mu Rwanda, n’iy’ibyiza twajyaga twumva u Rwanda rumaze kugeraho.
Yasoje avuga ko u Rwanda rwa nyuma ya 1994 n’iterambere rugezeho ari ibyo kwishimira, u Rwanda n’abanyarwanda bakaba ari abo kwigiraho n’abanyafurika.
English
Kinyarwanda











