Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Madamu Frédérique de Man, aherekejwe na Ambasaderi w’u Buholandi mu gihugu cya Sudani, Madamu Susan Bkenthaut, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Diane Gashumba ndetse n’hagarariye One UN mu Rwanda, Madamu Fatou A. Lo yashimye byimazeyo serivisi zitangwa na Isange One Stop Center zirimo ibikorwa binyuranye bifasha mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Aba bashyitsi bashimye ibimaze kugerwaho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwo zasuraga Isange One Stop center kuri uyu wa gatanu. Mu ruzinduko rwabo, aba bashyitsi birebeye ahanini ibijyanye n’iterambere abagore bamaze kugeraho na gahunda zibafasha kurigeraho ndetse n’imibereho n’ubuzima bwabo muri rusange.
Bakiriwe na Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop center, akaba yarabasobanuriye amateka ndetse na serivisi zitangwa n’iki kigo, zigamije gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda ari nawe wari umushyitsi mukuru yagize ati:” mbashimiye akazi kanyu mu guharanira uburenganzira bw’abana n’abagore kandi hano mpigiye ibintu byinshi by’ingirakamaro”.
Ambasaderi Frédérique de Man yavuze ko ikigo cya Isange one stop center gifite ubunarariboye mu gukemura ibibazo birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana, ibi bikaba aribyo bituma u Buholandi bwiyemeza gukomeza gukorana n’ iki kigo.
Yagize ati:” Guverinoma y’u Buholandi ishimishijwe no gukorana n’ikigo Isange one stop center kubera ko ibyo iki kigo gikora ari umwihariko w’u Rwanda kandi isi yose ikaba ishimishijwe n’ibimaze kugerwaho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina no guharanira uburenganira bw’abana n’abagore.
Niyo mpamvu twahisemo gukomeza ubu bufatanye n’iki kigo tureba ko mu bihe biri imbere imikorere ya Isange one stop center yagera no mu bindi bihugu”.
Madamu Fatou uhagarayiye One UN mu Rwanda we, yavuze ko, akurikije serivisi iki kigo gitanga, One UN ifite icyizere ko isi izagera aho izaba itakirangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abana n’abagore.
Minisitiri Diane Gashumba, yavuze ko abanyarwanda muri rusange batewe ishema n’ibyi Isange One Stop Center imaze kugeraho mu kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abona ko ari serivisi yo mu rwego rwo hejuru.
Isange One Stop Center kugeza ubu, ifite serivisi zitangirwa mu bitaro by’uturere 17, mu bijyanye no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aho bafashwa mu by’ubuvuzi, ubujyanama n’ubutabera, mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, serivisi zayo zikazaba ziri mu bitaro 23 by’uturere.
Ikigo Isange One stop center cyashinzwe mu mwaka w’2009 ku bufasha bwa Madamu Jeannette Kagame wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n’ihuriro ry’imiryango y’umuryango w’Abibumbye ikorera mu Rwanda (One UN).
Iki kigo kikaba gifasha abahohotewe mu bijyanye n’ubuvuzi,kubafasha mu by’ubujyanama hagamijwe kubarinda kwiheba ndetse bakanafashwa ku bijyanye n’ubutabera kugira ngo abakoze ihohoterwa bashyikirizwe inzego zibishinzwe.
English
Kinyarwanda











