Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ambasaderi CG Munyuza yasuye ikipe ya Police VC

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata, Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yasuye ikipe ya Polisi y'u Rwanda y'umukino w'intoki wa Volleyball (Police VC), iri muri icyo gihugu, aho yitabiriye irushanwa ry'Afurika rizwi nka 'African volleyball Clubs Championship'.

Ni irushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 45, i Cairo mu Misiri, imikino yaryo ikaba yaratangiye kuva ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata.

Amakipe yitabiriye iri rushanwa ni 21 yitwaye neza mu bihugu  14 by'Afurika ari byo;  Misiri, u Rwanda, u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Maroc, Ethiopia, Algeria, Libya, Cote d'Ivoire, Zambia, Zimbabwe, Tunisia na Cameroun.

U Rwanda ruhagarariwe n'amakipe abiri muri iri rushanwa ari yo Police VC na Gisagara VC, atarabashije guhirwa n'imikino yayo ya mbere kuko yayitakaje yose atsinzwe amaseti 3 kuri 1, ku Cyumweru tariki ya 14 Mata, aho Police VC yatsinzwe na Ports Authority yo muri Kenya.

Umukino wa Kabiri wa Police VC wagombaga kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata, ntiwabaye bitewe n'uko ikipe ya Garde Republicaine du Congo yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itabashije kuboneka iterwa Mpaga.

Uyu munsi kandi nibwo Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri CG Dan Munyuza yasuye abagize ikipe zombi zihagarariye u Rwanda, abasaba kurangwa n'ishyaka no gukorera ku ntego kugira ngo babashe gutsinda no kugera kure hashoboka, bagahesha ishema u Rwanda kandi abizeza kuzakomeza kubaba hafi mu gihe gisigaye cy'irushanwa.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba mu gihe cy'ibyumweru bibiri, aho umukino waryo wa nyuma uzakinwa ku itariki ya 24 Mata.