Aya ni yo makuru y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi, ari rwo: www.police.gov.rw:
Loni yatangiye igenzura ry'abapolisi 70 bagomba koherezwa muri sudani y'Epfo
Mu gihe gito, Polisi y’u Rwanda izohereza abapolisi 70 biyongera ku basanzwe mu gace ka Malakal, ho muri Sudani y’Epfo, aho bazaba bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri icyo gihugu (UNMISS).
Igenzura ry’aba bapolisi ryakozwe ku itariki 2 no ku ya 3 Gashyantare n’impuguke y’umupolisi ukomoka mu gihugu cya Norvege witwa Annette R.Johansen, ikaba yaroherejwe n’ibiro bikuru bishinzwe imitwe irinda mu butumwa bw’amahoro(FPU). Inkuru irambuye.
Imodoka yibwe muri Uganda yasubijwe nyirayo
Ku itariki 3 Gashyantare, Polisi y’ u Rwanda yashyikirije imodoka umugabo w’umugande, witwa Kananura Ndizeye Moses, yari yaribiwe mu gihugu cya Uganda, nyuma ikaza gufatirwa mu Rwanda mu Kuboza k’umwaka ushize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Posh MarkX, ifite UAN 400C, yafashwe tariki ya 31 Ukuboza umwaka ushize, ifatirwa ku mupaka wa Gatuna ubwo abari bayitwaye bageragezaga kuyizana mu Rwanda. Inkuru irambuye.
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo
Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo bane bakurikiranyweho kugerageza kwiba miliyoni 30,5 bakoresheje sheki y’impimbano bayavanye muri Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) bayimurira muri Banki ya Kigali (BK). Inkuru irambuye.
Nyagatare: Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi
Mu gihe Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego za Leta bikomeje urugamba rwo kurwanya ruswa n’ibisigisigi byayo, hari bamwe mu baturage batarumva ko ruswa itemewe mu Rwanda ndetse ihanwa n’amategeko, kuko , ku itariki 5 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafashe abagabo 4 bakekwaho guha ruswa abapolisi. Inkuru irambuye.
Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera ku 50 bibumbiye mu Koperative yitwa “Twizamure” bo mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe bakora imirimo yabo ya buri munsi ndetse no hanze y’akazi bakora.
Ibi babikanguriwe mu nama bagiranye na Superintendent of Police (SP) Donald Kinani , akaba ari umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, aho yabasobanuriye ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ububi, ndetse n’ingaruka zibivaho, haba ku muntu ku giti cye ndetse no ku muryango muri rusange. Inkuru irambuye.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza uruhare mu gukumira ibyaha
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, ibyo bikaba bigaragarira mu bikorwa bitandukanye bajya bakora nko gushyiraho amahuriro agamije kurwanya no gukumira ibyaha.
Abakorera uyu mwuga mu murenge wa Jenda, mu karere ka Nyabihu, bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motos Kabatwa- Nyabihu (COTAMOKANYA), ku itariki 4 Gashyantare, na bo bashyizeho bene iryo huriro. Inkuru irambuye.
Kamonyi: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, ku itariki 4 Gashyantare, mu kigo cyitwa Groupe Scolaire Ruyumba, kiri mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Kamonyi , yagiranye inama n’abanyeshuri bagera kuri 350, ibigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi ibakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo kimwe no kurwanya ibindi byaha muri rusange. Inkuru irambuye.
Kirehe: Uwaretse ibiyobyabwenge arakangurira abandi kubyirinda
Ashingiye ku ngaruka yatewe no kunywa, gucuruza, no gutunda urumogi , Dushimirimana Emmanuel, uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, arakangurira ababikora kubireka.
Ibi, uyu musore utuye mu kagari ka Nyankurazi, mu murenge wa Kigarama, ho mu karere ka Kirehe, yabivuze ku itariki 3 Gashyantare mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hatandukanye muri aka karere mu mezi atatu ashize. Inkuru irambuye.
Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafashe litiro 420 za Mazutu zari mu majerekani 21, zibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka umuhanda mu turere twa Rusizi, Karongi na Rubavu yitwa China Road and Bridge Corporation.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko izi litiro 420 zafatiwe mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo ku itariki ya 1 Gashyantare, mu midugudu ibiri ari yo Kagabiro na Ryaruhanga yo mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi. Inkuru irambuye.
Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu
Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kayenzi, Inspector of Police (IP) Augustin Mbonyumugenzi, ku wa 31 Mutarama, yagiranye inama n’urubyiruko rugera kuri 500 rwa Paruwasi gaturika za Kabgayi mu karere ka Muhanga na Kayenzi mu karere ka Kamonyi, aruha ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu , n’uko bakwirinda kugwa mu mutego w’abarikora.
Iyo nama yagiranye na rwo, yabereye mu kagari ka Bugarama, ikaba yaritabiriwe kandi na Padiri wa Paruwasi ya Kayenzi, Munyangaju Ronald. Inkuru irambuye.
English
Kinyarwanda











