Nk’uko biri mu ntego zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi, ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize.
Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:
Minisitiri w’umutekano mu gihugu arakangurira abashinzwe umutekano mu bamotari kugira uruhare mu kuwubungabunga
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yasabye abashinzwe umutekano mu bamotari b’impuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO kuzirikana cyane umutekano w’igihugu mu kazi kabo ka buri munsi. Inkuru irambuye.
Ikiganiro Polisi yageneye abanyamakuru ku kibazo cy’iterabwoba cyabaye mu minsi ishize
Ku wa 30 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyatanzwe na ACP Theos Badege, ukuriye ishami rishinzwe ubugenzacyaha, ACP Denis Basabose, ukuriye ishami rirwanya ibikorwa by’iterabwoba, na ACP Celestin Twahirwa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. Ikiganiro kirambuye.
Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga
Abayobozi b’amashuri ya Polisi z’ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba bashyizeho uburyo bushya bwo guhuza imikorere bukaba buzafasha kuzamura ireme ry’amasomo batanga, bityo hakabaho ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibyambukiranya umupaka. Inkuru irambuye.
Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka
Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikomeje kwibutsa abatwara abagenzi kwihutisha igikorwa cyo gushyira mu modoka bakoresha utwuma dukumira umuvuduko urenze uteganyijwe mbere y’uko igihe bahawe kirangira mu rwego rwo kwirinda impanuka bigaragara ko ziterwa ahanini n’umuvuduko ukabije n’ibihano ku waba atabyubahirije. Inkuru irambuye.
Abapolisi 66 bavuye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, ku itariki 27 Mutarama yasabye abapolisi 66 bavuye mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye gukoresha ubumenyi bungukiyeyo mu kunoza akazi ka Polisi y’u Rwanda bayihesha isura nziza. Inkuru irambuye.
Bugesera: Abahoze ari abana bo mu muhanda bishyiriyeho itsinda ryo kurwanya ibyaha
Abahoze ari abana bo mu muhanda bagera kuri 60, ubu bamaze kuba bakuru, ku wa 29 Mutarama, bashyizeho ihuriro rigamije kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-crime club). Inkuru irambuye.
Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakomereje muri Nyamagabe
Ku wa 28 Mutarama, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yakoze igikorwa cyo gukangurira abatuye muri aka karere kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha mu rwego rwo kurushaho kubumbatira no gusigasira umutekano. Inkuru irambuye.
Abakozi bo mu by'ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z'imiriro
Ku itariki 27 Mutarama, abakozi b’ibitaro bya Kabaya biherereye mu murenge wa Kabaya, mu karere Ngororero, bahawe ubumenyi ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda , ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibaye. Inkuru irambuye.
Bugesera: Abayobozi b’uburezi baganirijwe ku guha ingufu amatsinda arwanya ibyaha mu bigo byabo
Ku wa kane tariki 28 Mutarama, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Bugesera, AIP Cyprien Uwitonze, yagiranye inama n’abashinzwe uburezi mu mirenge yose y’akarere ka Bugesera uko ari 15, n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, abasaba gushyira imbaraga mu gutuma amahuriro y’abanyeshuri babo ashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha akora neza. Inkuru irambuye.
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge
Abaturage bo mu karere ka Kirehe bakanguriwe kwirinda ibyaha no kurangwa n’ubufatanye mu kubirwanya nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.
Ibi babikanguriwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana mu nama yagiranye ku itariki 28 Mutarama n’abaturage bagera kuri 200 bo mu midugudu ya Rusamaza , Karenge, na Janika, yo mu murenge wa Kirehe, muri aka karere. Inkuru irambuye.
Kumenya ubuziranenge bw’ibinyabiziga birinda impanuka zo mu muhanda
Ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga rirateganya kongera ibikorwa byaryo by’ubukangurambaga no kubahiriza amategeko y’umuhanda muri uyu mwaka hagamijwe gukangurira abatunze ibinyabiziga gusuzumisha ubuziranenge bwabyo kugira ngo birinde impanuka z’umuhanda ziterwa n’uko ibyo binyabiziga bitameze neza. Inkuru irambuye.
Nyabihu: Abamotari basabwe kuba mu bashinzwe gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza
Ku wa 27 Mutarama, abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera ku 30 bakorera mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu, basabwe kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano. Inkuru irambuye.
Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo
Ku itariki 26 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abagize Komite zo kwicungira umutekano basaga ijana bo mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, hamwe n’abo mu wa Ruyenzi, mu karere ka Kamonyi, maze ibasaba kuba intangarugero mu byo bakora byose kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bisabwa. Inkuru irambuye.
Rwamagana: Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora
Abagabo babiri aribo Nkundwanabose Jean Claude na Uwukunda Elise bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana tariki ya 24 Mutarama nyuma yo gutekera umutwe umuturage wo mu murenge wa Kigabiro biyita ko ari abapolisi bakamusaba amafaranga ya ruswa bavuga ko acuruza kanyanga. Inkuru irambuye.
Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu
Urubyiruko rw’abaskuti rugera kuri 40 rwo mu karere ka Nyarugenge ku itariki 22 Mutarama rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu ndetse rusabwa kugira uruhare mu kurwanya icyo cyaha cyane cyane batungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego abakora ibyo bikorwa bibi bigayitse kugira ngo habeho kubikumira no gufata ababyishoramo. Inkuru irambuye.
Kicukiro: Abagabo babiri bafashwe bagerageza guha umupolisi ruswa
Utabarutse Emmanuel 25 y’amavuko na Dushimiyimana Omar, bafashwe ku itariki 23 Mutarama uyu mwaka bagerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi mirongo itanu (50,000) by’amafaranga y’u Rwanda , nyuma yo gufatanwa udupfunyika 70 tw’urumogi mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu kagali ka Kigabiro, umurenge wa Niboyi ho mu karere ka Kicukiro. Inkuru irambuye.
Police handball club yongeyemo amaraso mashya
Mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona y’uyu mwaka n’igikombe cyitiriwe umunsi w’Intwari z’u Rwanda, ikipe ya Police handball club yasinyishije abakinnyi batatu bazayifasha kwitwara neza. Inkuru irambuye.
English
Kinyarwanda











