IGP Emmanuel K. Gasana yifatanije n'abaturage bo mu mudugudu wa Nyagatare Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi
Tariki ya 10 Mata 2015 mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare mu Mudugudu wa Nyagatare II habaye ibiganiro mu Rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994. Ibyo biganiro bikaba byari byahuje imidugudu itatu ariyo Nyagatare ya I, Nyagatare ya II na Nyagatare ya III.
Mu kiganiro IGP E.K. Gasana yagejeje kubari bitabiriye gahunda yo kwibuka yagaragaje ko mu gihugu imbere, polisi ihagaze neza kandi ko yiteguye guhangana n'umuntu wese wagerageza guhungabanya umutekano, haba mu gihugu imbere cyangwa uwaturuka hanze. Aha yagaragaje ko uwo mutekano utagerwaho ku rwego rwuzuye hatabayeho ubufatanye n'abaturarwanda bose.
Polisi y'u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda ibyaha no kwitabira ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP), André Hakizimana, yakanguriye abaturage kwitabira ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bibera ku gicamunsi ku rwego rw'imidugudu.
Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y'urupfu rwa Ngirababyeyi Jean Claude witabye Imana ku itariki 9 Mata azira inzoga yâikiyobyabwenge ya Chief Waragi yanyweye mu gihe abandi bari mu biganiro byo kwibuka.
Polisi y'u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside
Polisi y'gihugu ikomeje gukangurira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu kurangwa n'imyitwarire myiza birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo cyane cyane muri iki gihe igihugu kiri mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi Polisi y'u Rwanda ibitangaje mu gihe mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimihurura umugabo witwa Gasago Theogene w'imyaka 39 yabwiye umugore we amagambo amusesereza amubuza kujya mu biganiro.
Ibi byagarutsweho kandi nâUmuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru, Chief Supt. of Police (CSP), Dismas Rutaganira, wakanguriye abagororwa bo muri gereza ya Musanze kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya imvugo n'ibikorwa bipfobya kandi bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Kamonyi: Abamotari biyemeje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi
Mu gihe abanyarwanda turi mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, Polisi y'igihugu ihagarariwe n'umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi Superintendent of Police (SP) Hamza Vita yagiranye ikiganiro n'abamotari bibumbiye mu mashyirahamwe KAMOTRACO na KOSTAMOCA. SP Hamza yasabye aba bamotari kwitabira gahunda y'ibiganiro biri gutangwa muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakita ku mutekano wabo n'uw'aho batuye muri ibi bihe.
Abapolisi bâu Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino kwâisi bifatanyije nâabandi banyarwanda kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi muri 1994
Abapolisi bâu Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti bifatanyije ku itariki 7 Mata, 2015 nâabandi banyarwanda kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Muri Central Africa Republic, iki gikorwa cyitabiriwe nâabapolisi hamwe nâabasirikare bâu Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Iki gikorwa kandi cyabaye Abyei aho ukuriye ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu gace ka Abyei, gahuriweho na Sudani y'amajyepfo n'amajyaruguru, Major General Birhamu Gelalcha, ku itariki 7 Mata yifatanyije n'abapolisi b'u Rwanda bari muri ubwo butumwa (United Nations Interim Security Force for Abyei (UNISFA) kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Sobanukirwa icyaha cyâingengabitekerezo ya jenoside
Buri mwaka, Abanyarwanda nâinshuti zâu Rwanda bahurira hamwe kwibuka miriyoni irenga yâAbatutsi bishwe muri jenoside muri 1994 mu rwego kubasubiza icyubahiro bambuwe.
Iminsi ijana yo kwibuka isobanura iminsi ijana yâitsembwa ryâAbatutsi itangira kuva kuri buri itariki 7 Mata. Ni igihe nâumwanya wo kwibuka no gusobanukirwa neza amateka, kwegera no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya jenoside yakorwe Abatutsi no kwigisha abaturage kugira uruhare mu kurwanya ko jenoside yakongera kubaho ukundi.
Ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21 uyu mwaka bizabera ku rwego rwâumudugudu.
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 21 igira iti: "Kurwanya ingengabitekerezo no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi."
Kirehe: Abayobozi nâabaturage bo mu murenge wa Kigarama bakanguriwe gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano
Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mata, mu Kagari ka Nyacyerera, umurenge wa Kigarama, akarere ka Kirehe habereye inama yo kwigira hamwe ingamba zo gukaza umutekano, ikaba yahuje inzeko zâutugari twâuwo murenge hamwe nâabayobozi ku rwego rwâumurenge bose hamwe bakaba bageraga kuri 300.
AIP Gahigi yabasabye gukaza amarondo muri iki gihe tugiyemo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 kandi bakazarushaho kuzitabira ibiganiro bizabera mu midugudu aho batuye.
Inshuti zâu Rwanda zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye imikorere ya Isange One Stop Center
Inshuti ebyiri zâu Rwanda zo mu ishuri ryitwa Legislative Leadership Institute (LLI) ryo muri California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku itariki 6 Mata 2015, zasuye ishami rya Polisi yâu Rwanda rishinzwe gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nâirikorerwa abana ari ryo Isange One Stop Center ribarizwa mu bitaro bya Polisi yâu Rwanda, maze bishimira iyi gahunda bavuga ko ari "uburyo budasanzwe bwo guha icyizere abagore nâabana."
Polisi yafashe imodoka yari yaribwe mu gihugu cyâUbuyapani
Polisi yâu Rwanda yafashe imodoka ifite pulaki yâigihugu cyâu Burundi C4274A, iyi modoka bikaba bivugwa ko yibwe mu gihugu cyâUbuyapani.
Iyi modoka yafashwe tariki ya 2 uku kwezi kwa Mata ku mupaka uhuza u Rwanda nâu Burundi wo ku Kanyaru. Ubwo yafatwaga ikaba yari ipakiye ibicuruzwa byiganjemo ubuto nâibindi, ibi byose bikaba bifite agaciro kâamadorari yâAmerica ibihumbi 13,220 ahwanye nâamanyarwanda miriyoni 9,240,000.
Umukobwa wâumunyarwandakazi yagaruwe mu Rwanda akuwe i Bugande aho yamaze iminsi 30 akoreshwa ubusambanyi
Ku bufatanye na Polisi yo mu gihugu cya Uganda, Polisi yâu Rwanda icyumweru gishize yagaruye mu Rwanda umukobwa wâumunyarwandakazi wâimyaka 19, wari umaze amezi abiri yaracurujwe mu gihugu cya Uganda akoreshwa ubusambanyi ku bagabo batandukanye.
Uyu mukobwa ukomoka mu karere ka Kayonza umurenge wa Ndego akagari ka Kiyovu, avuga ko yajyanywe i Bugande nâumugore wâinshuti yâiwabo witwa Ikibasumba, akaba nkuko abyivugira ngo yari amujyanye kumuha akazi.
English
Kinyarwanda











