Amakuru yo mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov. rw yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano w’abo n’ibyabo.
Nyarugenge: Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda basabwe kongera imbaraga mu gukumira ibyaha
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Edouard Kayitare, ku itariki 6 Kanama 2015,yagiranye inama n’abafatanyabikorwa bayo muri aka karere maze abakangurira gushyira cyane imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha.Kanda aha usome aha.
Kicukiro: Afunzwe kubera gukekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14
Tuyisenge Théophile w’imyaka 26 y’amavuko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Masaka, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko.Kanda aha usome ibindi.
Kayonza: Abaturage b’akagari ka Kabura bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Kubera ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga gikunze kugaragara mu kagari ka Kabura, umurenge wa Kabarondo, akarere ka Kayonza, mu rwego rwo kujya inama ku buryo yacika muri ako gace, Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’abayobozi b’ako bagiranye inama n’abaturage batuye muri ako kagari bababwira ububi bw’iki kiyobyabwenge n’ingaruka zacyo ndetse n’ibindi biyobyabwenge kuko bikunze guteza ibibazo by’umutekano muke birimo ubujura ndetse n’urugomo.Kanda aha usome ibindi.
Polisi yafashe batatu bakekwaho kwiba muri BK
Abantu batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera aho bakurikiranyweho kwiba amadorari y’Amerika 10,638 ahwanye n’amanyarwanda miliyoni 7,712,550, muri Banki ya Kigali (BK) ishami rya Nyarutarama,abafashwe akaba ari: Kabano Minja Samuel, Ndagijiman Jean Marie Vianney na Ikibasumba Mediatrice. Kanda aha usome ibindi.
Rutsiro: Abayobozi ba Komite zo kwicungira umutekano 461 bibukijwe inshingano zabo
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro, Superintendent of Police (SP) Jean Baptiste Mutabazi, ku itariki 6 Kanama 2015 yagiranye ikiganiro n’abayobozi ba Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) 461 b’utugari tw’akarere ka Rutsiro, abibutsa inshingano zabo zishingiye ahanini ku gukumira no kurwanya ibyaha nka bumwe mu buryo bwo kurushaho kubumbatira umutekano aho batuye.Kanda aha usome ibindi.
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zirakangurirwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha
Ku wa kane tariki 6 Kanama 2015, mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, habereye ikiganiro cyashishikarije izi mpunzi kwirinda no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha , haba mu nkambi ndetse no hafi yaho.Kanda aha usome ibindi.
Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Urubyiruko rwa ADEPR mu karere ka Gakenke rwakanguriwe kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge, kandi basabwa kugira uruhare mu kubirwanya. Kanda aha usome ibindi.
Muhanga: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya kwihanira
Abaturage b’Umurenge wa Muhanga, wo mu karere ka Muhanga, bakanguriwe kujya begera inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama kandi zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.Kanda aha usome ibindi.
Inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda yemeje ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere
Mu nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda yabaye ku wa kabiri tariki 4 Kanama 2015, abayitabiriye basanze Polisi y’u Rwanda ikwiye kurushaho gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo Abanyarwanda bakomeze gutera imbere mu mahoro n’umutekano kuko ariwo nkingi y’iterambere.Kanda aha usome ibindi.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubu butumwa bwakurikiraga inkuru ibabaje aho ku itariki 4 Kanama 2015 umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 yitabye imana nyuma yo kugwirwa n’itaka ubwo we n’abandi bagabo bane bari hamwe nawe bacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kagari ka Rurangazi, mu murenge wa Nyagisozi.Kanda aha usome ibindi.
Rubavu: Abagore 9 bafatanywe ibicuruzwa bitandukanye bya magendu
Mu ijoro ryo ku itariki 3 Kanama 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ifatanyije n’Ingabo yafatanye abagore icyenda ibicuruzwa bitandukanye bya magendu,ibyo akaba ari: amakarito 22 ya Sauce Tomate, ibiriro 50 by’amamesa, ibitenge 38, amakarito atatu y’amavuta atandukanye yo kwisiga, amacupa icumi ya Café Whisky, n’amakarito atandatu y’ifu y’amata ya Nido.Kanda aha usome ibindi.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda gukora ku kintu bakeka ko ari igisasu
Abantu bamwe, kubera ubumenyi buke ku bijyanye n’ibisasu, bashobora kubifataho, kubivana aho biri, cyangwa bakabikinisha, cyane cyane abana, babyitiranya n’ibyuma bisanzwe.
Mu kubikoraho, bishobora guturika maze bikangiza ibintu bitandukanye, ndetse bigakomeretsa no guhitana ubikozeho, rimwe na rimwe n’abari hafi ye, akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda kwirinda gukora kuri bene ibyo bintu.Kanda aha usome ibindi.
Nyaruguru: Abaturage bakanguriwe kwirinda ikintu gishobora gutera inkongi y’umuriro
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru, Senior Superintendent of Police (SSP) Vincent Kamanzi, yagiranye inama n’abaturage barenga ijana b’akagari ka Rusenge, ko mu murenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru ku itariki 3 Kanama 2015 abigisha ibitera inkongi z’imirimo kandi abakangurira kwirinda ikintu cyose gishobora kuzitera kugira ngo hakumirwe ingaruka zazo.Kanda aha usome ibindi.
Musanze: Babiri bari mu maboko ya Polisi kubera kwiba ibikoresho by’amashanyarazi
Kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Musanze hafungiye abagabo 2 aribo Manirarora Jean Paul na Bizimana Jean Paul bakaba bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi mu kagari ka Kigeme, umurenge wa Muhoza.Kanda aha usome ibindi.
Rwamagana: Abagabo babiri bafunzwe bakekwaho kwenga kanyanga
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana ifunze Habiyakare Alexandre na Nsengiyumva Innocent, bakaba ku itariki 2 Kanama 2015 baraguwe gitumo bari guteka Kanyanga, aba bakaba barafatiwe mu kagari ka Bicaca, mu murenge wa Karenge.Kanda aha usome ibindi.
Bugesera: Imiryango itatu y’abashakanye yari ibanye mu makimbirane irashimira Polisi y’u Rwanda kuyunga
Ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu karere ka Bugesera hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, ku itariki 3 Kanama 2015, yunze imiryango y’abashakanye itatu yo mu kagari ka Karusine ya mbere , umurenge wa Gashora, yari imaze igihe ibanye nabi biturutse ku makimbirane yaterwaga ahanini no kutuzuza inshingano z’umwe muri bo cyangwa bose no kutajya inama ku iterambere ry’imiryango yabo.Kanda aha usome ibindi.
English
Kinyarwanda











