Mu gihe icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda gikomeje, hirya no hino mu turere, kuwa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi, habereye umuganda wihariye wahuje Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’abafatanya bikorwa bayo. Uyu muganda wibanze ahanini ku bikorwa by’isuku ndetse n’ubukangurambaga bwahawe abaturage ku isuku n’isukura.

Mu karere ka Nyaruguru umuganda wakorewe mu mudugudu wa Nkomero, akagari ka Mwoya mu murenge wa Nyagisozi; wibanze ku bikorwa byo kubaka ubwiherero bw’icyitegererezo 36, aho ku ikubitiro harangije kubakwa bubiri bw’ imiryango 2 y’abaturage.
Nanone kandi abitabiriye umuganda baharuye imihanda y’imigenderano ihuza abaturage bo muri uwo mudugudu ndetse banahoma inzu y’umuturage wakuwe muri nyakatsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Munyakazi Isaac witabiriye uyu muganda, yavuze ko kuba abaturage bakomeje kwegerezwa ibikorwa remezo by’iterambere bituruka ku buyobozi bwiza bw’igihugu cyacu. Yasabye abaturage kubibungabunga bakirinda kubyangiza.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda nawe wari muri uyu muganda, yashimiye abaturage kubera imikoranire myiza ndetse n’ubufatanye buri hagati yabo na Polisi y’u Rwanda. Yabasabye gukomeza kubyitaho bakabigira ibyabo ndetse bakanakomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano cyane cyane batanga amakuru y’ikintu cyose cyashobora kuwuhungabanya.

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Busuku; naho habereye igikorwa cy’umuganda cyibanze ku gucukura no gutunganya umuyoboro w’amazi ureshya na metero 400 ukazajyamo impombo z’amazi zizubakwaho amavomo 3 azaha abaturage 420 amazi meza.
Hanubatswe kandi ubwiherero 36 ndetse hanabaho gushyikiriza ku mugaragaro ingo 115 amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Vincent Munyeshyaka ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba ACP Emmanuel Karasi bakanguriye abaturage kuzafata neza ibyo bikorwa remezo bahawe ndetse bakanagira isuku mu rugo ku buryo buri rugo ruharanira kugira ubwiherero.

No mu karere ka Burera mu kagari ka Rutovu mu murenge wa Kinyababa, naho habereye uwo muganda. Hatashywe ivomero rimwe rizaha abaturage bo mu mudugudu wa Nyabizi II amazi meza ndetse hanacukurwa umuyoboro w’amazi wa km 2 n’igice uzageza amazi ku baturage bo mu kagari ka Rutovu no ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyabizi ya II.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Bertin Mutezintare mu ijambo bagejeje ku baturage nyuma y’umuganda, babasabye kurangwa n’isuku aho batuye, gufata neza amazi n’amashanyarazi bahawe, kugira uruhare mu kurwanya kanyanga ikunze kugaragara muri ako karere ndetse bakanicungira umutekano bageza ku nzego z’umutekano ikintu cyashobora kuwuhungabanya.
Ibi bikorwa by’umuganda nk’uyu wihariye ku isuku n’isukura ndetse n’ubukangurambaga ku baturage bizakomereza no mu tundi turere.
English
Kinyarwanda











