Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

[AMAFOTO]: Ibitego Bitatu bya Ndayishimiye bitumye Police FC isubira ku mwanya wa mbere

Rutahizamu wa Police FC Ndayishimiye Antoine Dominic ahesheje ikipe ye ya Police FC amanota Atatu, aya manota atumye Police FC igira igiteranyo cy'amanota 15 biyiha kuba iya mbere by'agateganyo muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2019-2020.


Ni mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo aho ikipe y'umujyi wa Kigali, AS Kigali yari yakiriye Police FC mu mukino wa shampiyona ku munsi wa Karindwi.


Uyu mukino watangiye ubona ikipe ya Police FC irusha cyane iya AS Kigali, abasore ba Police FC batangiye bigaragara ko bafite inyota y'ibitego, ku munota wa 14 nibwo Ndayishimiye Antoine Dominic yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Police FC.


Abasore b'ikipe ya AS Kigali bakomeje kugerageza kukishyura biranga, ahubwo  abakinnyi b'ikipe ya Police FC bakomeza gusatira izamu rya AS Kigali. Ku munota wa 25 nanone Ndayishimiye Antoine Dominic yatsinze igitego cya kabiri.

Umukino wakomeje, ariko bigaragara ko abakinnyi b'ikipe ya AS Kigali barushijwe cyane, ku munota wa 34 Ndayishimiye Antoine Dominic yatsinze igitego cye cya gatatu mu mukino. Igice cya mbere cyarangiye Police FC itsinze ikipe ya AS Kigali ibitego 3 -0.

Nyuma y'akaruhuko abasore ba Eric Nshimiyimana (umutoza wa AS Kigali) bari barangajwe imbere na kapiteni wabo Haruna Niyonzima bagerageje gusatira izamu rya Police FC ariko abasore ba Haringingo Francis(umutoza wa Police FC) bababera ibamba.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka ibitego ariko biranga, iminota 45 y'igice cya kabiri irangira nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry'indi. Aya manota Atatu yo ku munsi wa Karindwi wa shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda atumye ikipe ya Police FC irara ku mwanya wa mbere n'amanota 15, iri imbere ya APR FC na Mukura VS izi buri imwe ifite amanota 14.  Ndayishimiye Antoine Dominic yatahanye umupira wo gukina nk 'umukinnyi watsinze ibitego Bitatu wenyine mu mukino.