Abafasha b’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya Madamu Jeanette Kagame na Madamu Margaret Kenyatta basuye ibitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. By’umwihariko basuye ikigo Isange one stop center gisanzwe cyitaho abahohotewe mu buryo butandukanye. Aba bashyitsi basobanuriwe serivisi zinyuranye zikorerwa muri ibyo bitaro, banaboneraho kuganiriza abarwayi bari baje kwivuza. Inkuru irambuye mu mafoto:

Madamu Jeanette Kagame na Madamu Margaret Kenyatta bakiriwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Polisi y’u Rwanda bya Kacyiru CP Daniel Nyamwasa

Madamu Margaret Kenyatta yandika mu gitabo cy’abashyitsi

Abafasha b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya bafashe n’umwanya maze baganira n’abarwayi
English
Kinyarwanda










