Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe yafashe umugabo wagiye asambanya abakobwa be batatu mu buryo buhoraho, muri iyi myaka ibiri ishize.
Munyandamutsa Felisiyani w’imyaka 43 y’amavuko, niwe wafashwe akaba akurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa batatu yibyariye, bafite imyaka 17, 15 na 14 y’amavuko, yagiye asambanya mu myaka ibiri ishize , ariko kubera uburyo bahungabanye bakaba bari baratinye kugira uwo babibwira.
Aya mahano ngo yatangiye ubwo uyu Munyandamutsa yatandukanaga n’umugore we ari we nyina w’aba bana, akajya mu karere ka Bugesera, aho yamusigiraga aba bana bari bakiri kumwe na se kugeza vuba aha ubwo afungiwe.
Guhera ubwo, ubuzima bw’aba bakobwa bwarahindutse nk’uko bitangazwa n’abarimu babo aho biga, batangiye gusa n’abafite ihungabana, bigunze kandi batagikurikira mu ishuri.
Uwitwa Usabuwera Claudette wigisha ku ishuri ribanza rya Mugombwa muri aka karere ari naryo abana bigagaho, akaba ariwe wamenyesheje Polisi iki kibazo, agira ati:”Nyuma y’igenda rya nyina, abarimu batangiye kubona ko hari ikitagenda kuri aba bakobwa, aho ndetse babazwaga ikibazo bafite bagatinya kugira icyo bavuga. Nyuma y’igihe baje kwerura ko se ubabyara abasambanya, ari nabwo twahise tumuhamagaza yemera ko yabigerageje ariko twamubabarira.”
Nk’uko Usabuwera abitangaza, ngo nyuma yo guhamagarwa ku ishuri, Munyandamutsa yahise akura mu ishuri babiri bakuru muri bariya bana, umuto akaba akiga kuko yigishwa n’uyu mwarimu.
Aha yagize ati:” Igihe nabaga nigisha, nabonaga uyu mwana afite umwanda, rimwe na rimwe ashonje, nibwo namwegereye musaba ko yambwira ikibazo afite, ambwira ko ise amufata nabi cyane kuko yamwangiye ko yongera kumusambanya.”
Mu buryo bwihuse, Usabuwera yahise abimenyesha inzego z’ibanze na Polisi, mbere y’iperereza ry’ibanze ariko, uyu mwana yemeje ko se ubabyara amaze igihe kinini asambanya bakuru be babiri ariko we yangiye se ko yazongera kumusambanya nyuma y’aho abikoreye inshuro ya mbere.
Aba bana ngo bari bamaze igihe gito bitabwaho n’abaturanyi babo ariko nabo ntibari bazi neza ikibazo bafite kugeza igihe bashyiriye hanze ibyababayeho.
Aba bana bahise bajyanwa ku bitaro bya Kigeme, mu gihe se Munyandamutsa we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka n’iperereza rikaba rikomeje.
N’ubwo amahano nk’aya adakunze kuba mu Rwanda, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, avuga ko uretse kuba amahano ari n’icyaha gihanwa n’amategeko.
Nk’uko amategeko abiteganya, gusambanya umwana ni imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose, Munyandamutsa akazakurikiranwaho iki cyaha abaye ahamwe n’ibyo avugwaho.
Ingingo ya 192 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000)
English
Kinyarwanda











