Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

ACP Mbonyumuvunyi yasabye abikorera kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ruswa

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere  muri  Polisi y’u Rwanda (Commissioner for Inspection of Services and Ethics) , Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yasabye abikorera kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, kandi bakagira uruhare mu kubirwanya.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki ya 1 Kamena mu kiganiro yahaye abikorera n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Gasabo, akaba yarabubahereye mu nama we n’ubuyobozi bw’aka karere bagiranye na bo kuri uwo munsi.

Ubuyobozi bw’aka karere ni bwo bwateguwe iyi nama, hanyuma busaba Polisi y’u Rwanda guha ikiganiro abo bayobozi b’inzego z’ibanze n’abikorera.

Abitabiriye iyo nama bagera kuri 400 bahuguriwe mu kagari ka Nyabisindu, ho mu murenge wa Remera.

Mu ijambo rye, ACP Mbonyumuvunyi  yagize ati,"Kimwe n’ibindi byaha, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo ntibyihanganirwa  na gato mu Rwanda. Si byinshi mu gihugu cyacu, ariko niyo yaba umuntu umwe wayatse cyangwa wayakiriye; bigira ingaruka mbi ku bukungu. Ni yo mpamvu buri wese agomba kuyirinda kandi agatanga amakuru y’abantu babikora."

Yakomeje avuga ko imikoranire myiza ndetse n’ubufatanye hagati ya  Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego byatumye imibare y’abakora iki cyaha igabanyuka, maze asaba abikorera kwirinda ruswa mu bikorwa byabo by’ishoramari, kandi bagatanga amakuru ajyanye na yo.

ACP Mbonyumuvunyi yongeyeho ko kugabanyuka  kw’ibyaha bya ruswa kwatewe  kandi n’ingamba zafashwe na Polisi y’u Rwanda  ndetse n’izindi nzego, hakiyongeraho  ibihano bikomeye bihabwa abakoze iki cyaha.

Yabwiye abo yahaye ikiganiro ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kurwanya ruswa harimo kuba yarashyizeho ishami rishinzwe kuyirwanya (Anti-corruption Unit), ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere (Inspection of Services and Ethics), n’ishami rishinzwe imyitwarire y’abapolisi (Police Disciplinary Unit).

ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko ikiganiro yatanze cyari kigamije kwerekana ukuntu imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze ari myiza; kandi ko ari ingenzi mu kurwanya icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo binyuze mu guhanahana amakuru hagati y’izi nzego zombi.

Yasoje asaba buri wese kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, kandi akagira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru yerekeranye na yo.