Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abitabiriye Africa UNiTE CPX 2 bayisoje biyemeje gukomeza ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abashinzwe umutekano barimo Ingabo, Police n’Abacungagereza bari bitabiriye umwitozo Africa UNiTE CPX 2

bawusoje basaba ko mu rwego rwo kurwanya icyorezo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikomeje kuyogoza imiryango, ubukangurambaga ku kurirwanya no gufasha abarikorewe bwakwirakwizwa mu bihugu byose bya Afurika.

Iyi ikaba ari imwe mu myanzuro yafashwe kuri uyu wa 29 Kanama ubwo hasozwaga uyu mwitozo wari umaze iminsi 3 ubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ukaba wahuzaga abantu 103 baturutse mu bihugu 30 bya Afurika, aho muri iyi minsi bunguranye ibitekerezo bakanahanahana ubunararibonye ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umwana w’umukobwa.

Abayitabiriye kandi bemeranyijwe ko muri buri gihugu cyashyize umukono ku masezerano ashyiraho Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itangazo  rya Kigali(Kigali International  Conference Declaration) hashyirwaho abahagarariye inzego z’umutekano, bashinzwe guhanahana amakuru ku buryo bwihuse, bakazajya banungurana ibitekerezo ku cyatuma iri hohoterwa ricika burundu babinyujije mu bunyamabanga bw’iri huriro riri i Kigali bakanibanda ku ruhare rw’abacungagereza mu kwigisha no kugira inama abafungiye ibi byaha mbere y’uko basubizwa mu miryango bakomokamo.

Uyu mwitozo wasojwe ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti:” Uruhare rw’ Inzego zishinzwe umutekano muri Afurika mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore

Asoza uyu mwitozo ku mugaragaro, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko kuba inzego z’umutekano zicaye hamwe zikaganira kuri iki kibazo bitanga amahirwe ko kizabonerwa umuti, akaba yagize ati:”U Rwanda rufite ubushake bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umwana w’umukobwa kandi ahari ubushake n’ubushobozi buraboneka”.

Akaba yongeyeho ati:”Ndizera ko imyanzuro mwafatiye hano n’ubunararibonye muhakuye bizabafasha kurwanya no gukumira ihohoterwa umugore n’umukobwa bahura naryo, nimubigeraho mukazaba mugize uruhare eukomeye mu kwita ku burenganzira bw’ibanze bwa muntu, bikazatuma habaho amahoro n’umutekano birambye, nabyo bikaba ari umusemburo w’iterambere’.

Nyuma y’uyu mwitozo, Umwe mu bawitabiriye witwa Florence Omundi ukomoka muri Kenya akaba akora mu kigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa yagize ati:”Amagereza nayo afite uruhare rukomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane ku kugira inama abanyabyaha twakira. Guhuza inzego nk’izi rero ndetse n’iz’ubutabera tuzagera ku ntego twihaye”.

Mugenzi we waturutse muri Uganda Frank Baine we yavuze ko afite icyizere ko inzego z’ubutabera nizitumirwa mu myitozo nk’iyi bizatuma inzego zose zifite aho zihuriye no kurwanya iki cyaha nta kabuza zikirwanya kandi kigacika.

Akaba yagize ati:”Ubundi mbere ibigo bishinzwe imfungwa n’abagororwa ntibyatumirwaga mu bikorwa nk’ibi kuko hari abakekaga ko gufata abanyabyaha bihagije, ariko byagaragaye ko igihe cyose bitazashyirwa muri ibi bikorwa n’ibindi bitandukanye hazaba hakigaragara icyuho ngo imiryango igire amahoro, bityo ikibazo ntigikemuke burundu”.

Uyu mwitozo Africa UNiTE CPX  wa 2, uje ukurikira undi wabereye mu Rwanda mu 2013 ukitabirwa n’abantu 172 baturuka mu bihugu 33 bya Afurika.