Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abayobozi b’inzego z’ibanze ni abapolisi b’ibanze – ACP Nkwaya

 Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Assistant Commissioner of  Police (ACP) Francis Nkwaya yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri 800 bo mu karere ka Huye ko ari abapolisi b’ibanze, hanyuma abasaba kongera imbaraga mu gukumira ibyaha.

Ibi yabibabwiye ku itariki 4 Mata mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’aka karere hamwe n’ubw’inzego z’umutekano ku rwego rw’intara y’amajyepfo.

Iyi nama yabereye mu nzu mberabyombi iri mu kagari ka Butare, ho mu murenge wa Ngoma, ikaba yarimo abayobozi b’imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, n’abagize njyanama kuri izo nzego.

ACP Nkwaya yabwiye abo bayobozi ati:"Polisi y’u Rwanda ishinzwe kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo, ariko na none ntiyabona umupolisi wo gushyira ahantu hose. Muri abapolisi b’ibanze kubera ko  aho itari muba muyihabereye."

Yakomeje ababwira ati:"Izindi nshingano muhuriyeho na Polisi y’u Rwanda harimo gutabara abari mu kaga, gukumira ibyaha, no kureba ko amategeko yubahirijwe."

ACP Nkwaya yabwiye kandi abo bayobozi kurwanya ibiyobyabwenge, kugenzura ko amarondo akorwa neza, kurwanya amakimbirane y’uburyo bwose, kurwanya ibikorwa byo kwihanira, n’ikindi kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yababwiye kujya na none bahanahana amakuru n’izindi nzego yatuma ibyaha bikumirwa, ndetse yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yabwiye abo bayobozi ati:" Inzego zose zisenyera umugozi umwe kandi zibereyeho kuzuzanya. Mukomeze gufatanya n’izindi nzego kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko."

Mu byo yababwiye kwitaho harimo kurwanya ikintu gishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa icyatuma bajya ku mihanda, kubarinda imirimo ivunanye, ndetse n’ibindi biciye ukubiri n’uburenganzira bwabo.

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, maze abasaba gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.