Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Kamena, itsinda ry’abagore 11 bibumbiye mu muryango “African Centre of Excellence”, basuye ikigo Isange One Stop Centre, cyita kikanagira inama abakorewe ihohoterwa gikorera mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Uru ruzinduko rwabo rukaba rwari rugamije kwigira kubyo iki kigo cyagezeho mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bakigera muri icyo kigo,bakiriwe n’ umuyobozi wacyo, Chief Inspector of Police (CIP), Shafiga Murebwayire, abasobanurira imikorere yacyo ndetse anabatembereza mu byumba bikigize.
Melat Tekletsadik, wari uyoboye iri tsinda ndetse akaba ari n’ umuyobozi wa African Centre of Excellence, yashimiye imikorere ya Isange One Stop Centre, ashima serivise zihabwa abahuye n’ihohoterwa, zirimo nko guhabwa ubufasha ku buntu kubijyanye n’ ubuvuzi ndetse n’ ubutabera.
Yagize ati, “Birashimishije kuba uwahuye n’ ihohoterwa avurwa ku buntu akanafashwa no gukurikirana ikibazo cye mu butabera, ibi byose kandi bigakorerwa mu bitaro bimwe bidasabye ko uwahuye naryo ajya gushaka izi serivise ahantu hatandukanye.”
Yongeyeho kandi ko ibyo we na bagenzi be bungukiye mu Isange One Stop Centre, bazabikwirakwiza mu bihugu bakomokamo bityo abahura n’ihohoterwa bajye bitabwaho neza nk’uko bitabwaho mu Rwanda.
Iri tsinda ry’abagore bakomoka mu bihugu bya Ethiopia, Uganda, Kenya n’ u Rwanda bari mu nama ibahurije hamwe I Kigali aho biga ku cyateza umugore imbere mu bihugu byabo.
English
Kinyarwanda











