Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero tariki ya 17 Gashyantare yagiranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12. Abo bayobozi bagera ku 105 bashishikarijwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha haba ku mashuri yabo, aho batuye ndetse n’ahandi hose.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero Senior Superintendent (SSP) Marc Gasangwa yasabye aba bayobozi b’ibigo by’amashuri kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge bakumira ko hagira abanyeshuri babyijandikamo.
SSP Gasangwa yasabye aba bayobozi gufata iya mbere mu kurinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha mu mashuri yabo agira ati:” mufite akazi keza ko guha ubumenyi abanyeshuri, mu gihe cy’amasomo muba muri kumwe nabo. Ariko kandi mugomba kubarinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha”.
Yakomeje asaba abo bayobozi b’ibigo by’amashuri kujya batumira n’ababyeyi b’abanyeshuri mu nama zitandukanye kugira ngo bagire imyumvire imwe nabo bityo banafatanye kurwanya ibiyobyabwenge mu bana babo.
Aba bayobozi b’ibigo by’amashuri banasabwe kugira uruhare mu kurwanya malaria bigisha abanyeshuri babo kurara mu nzitiramibu haba ku ishuri ndetse n’iwabo mu ngo mu gihe bagiye mu biruhuko.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Ngororero Denis Habarurema yashimye uruhare rwa Polisi mu gukumira ibyaha mu bigo by’amashuri ndetse no mu gihugu muri rusange. Habarurema yasabye Polisi muri aka karere kujya igirana inama nk’iyi n’abandi baba abarezi n’abanyeshuri kugira ngo bafashe mu gukumira ibyaha. Iyi nama kandi yitabiriwe n’abashinzwe uburezi mu mirenge yose y’aka karere.
English
Kinyarwanda











