Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abayobozi ba Polisi muri Afurika y’Epfo na Etiyopiya basuye Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Afurika y’Epfo Gen. Victoria Phiyega Mangwashi Victoria ndetse n’uwa Etiyopiya Assefa Abiyu basuye Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Werurwe. Aba bashyitsi basuye ikigo Isange one Stop Center gikorera mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Basuye ibyumba bitandukanye by’icyo kigo, ahatangirwa serivisi zitandukanye zirimo kwakira abahohotewe, ubujyanama butandukanye, isuzumiro n’ahandi.

Umuyobozi wa Polisi mu gihugu cya Afurika y’Epfo yashimye cyane ibyo ikigo Isange One Stop Center gikora, avuga ko ibikorwa by’iki kigo ari byiza mu gufasha abahohotewe maze asaba abakozi b’icyo kigo gukomeza ibyo bikorwa byiza.

Umuyobozi wa Polisi muri Etiyopiya we mu ijambo rye, yavuze ko iki kigo cya Isange One Stop Center ari indashyikirwa mu gufasha abahuye n’ihohoterwa maze ashima ibyo gikora, yakomeje abwira abakora muri iki kigo gukomeza ibi bikorwa byiza byo gufasha abahohotewe.