Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abayobozi ba Kompanyi zigenga zicunga umutekano bari guhugurwa ku buryo bakorana kinyamwuga na Polisi y’u Rwanda

Abayobozi ba Kompanyi  icumi zigenga  zemewe mu Rwanda zicunga umutekano w’ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri  ku buryo ibigo babereye abayobozi byakorana neza na Polisi y’u Rwanda kugira ngo birusheho gucunga kinyamwuga  umutekano w’abakirira babo n’ibyabo kandi zirusheho gukorana neza n’abafatanyabikorwa  bazo.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu,Cheikh Musa Fazil Harekimana  niwe watangije ku mugaragaro ayo mahugurwa ari kubera mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC) riherereye mu karere ka Musanze, akaba azakorwa  ku itariki 28 na 29 Nyakanga 2015.

Umuhango wo kuyatangiza witabiriwe kandi n’Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana.

Abayobozi  ba Kompanyi  zigenga  zemewe mu Rwanda zicunga umutekano w’ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo bari muri ayo mahugurwa ni aba : AGESPRO Security, E.I.C Security Services, Excell Security, Highsec Company Limited, Intersec Security, KK Security, RGL Security Services, SCAR, Topsec Interantional, na Veterans Company Security Services.

Mu ijambo rye, Minisitiri Harelimana yabanje gushimira Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye aya mahugurwa kandi ashimira abayobozi b’izi Kompanyi kuba barayitabiye.

Yagize ati:"Umwuga mukora ni mushya mu Rwanda kuko nta Kompanyi nkizi zanyu zariho mbere. Hamwe no kwihangira umirimo mugomba kuzirikana gutanga serivisi nziza kandi mukunganira  inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa banyu  mu kubumbatira ituze rya rubanda n’ibyabo".

Yakomeje agira ati:"Mugomba gukurikiza amategeko agenga umwuga wanyu kandi Polisi y’u Rwanda nk’urwego rubashinzwe rugomba kumenya ibyo mukora byose n’aho mubikorera".

Yababwiye gukurikira amasomo neza kugira ngo bazayungukiremo ibumenyi buzatuma barushaho gukora kinyamwuga.

Aba bayobozi ba Kompanyi  zigenga  zemewe mu Rwanda zicunga umutekano w’ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo bari kwigishwa uruhare rwa  Kompanyi bayobora  mu kurwanya no gukumira ibyaha, imiyoborere myiza  y’abo bashinzwe, gutegura igenamigambi ry’ibikorwa,  kandi bazasobanurirwa itegeko rigenga umwuga bakora.

IGP Gasana niwe wabahaye ikiganiro ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha, aha akaba yarababwiye ko aya mahugurwa ari urubuga rwiza rwo guhura bakungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye.

Yababwiye kugira icyerekezo, intego  no kurangwa n’indangagaciro z’imikorere inoze kandi bakunganira inzego z’umutekano mu kurwanya ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke waba uw’abakiriya babo ndetse n’abaturarwanda muri rusange.

Yababwiye ati:"Abakora ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ubujura bw’imodoka, ibiyobyabwenge, bifashisha ikorabuhanga. Mukwiye rero guhora mukora ubushakashatsi ku buryo bakoramo ibikorwa byabo bibisha kugira ngo mubashe kubikumira haba aho mushinzwe kurinda ndetse n’ahandi muri rusange".

Yababwiye kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda, kwihugura no guhugura abo bayobora, kurangwa n’imiyoborere myiza, kuzamura imibereho myiza y’abakozi babo, no gutanga serivisi nziza, kandi ababwira kunoza imikoranire n’izindi nzego zifite aho zuhurira n’inshingano zabo.