Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abatwara abagenzi kuri moto bo muri Rulindo na Kirehe basabwe kuba 'ijisho ry’umutekano'

Ku wa 18 Werurwe, Polisi y’u Rwanda mu turere twa Rulindo na Kirehe yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera kuri 300 ibakangurira kuba 'ijisho ry’umutekano', ibi bikaba bishatse kuvuga kwirinda ibyaha no kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya no kubikumira.

Abakora uyu mwuga bo muri Kirehe bahawe ubu butumwa bageraga kuri 200 naho abo muri Rulindo  bakaba barageraga ku 100.

Abo muri Rulindo babuherewe mu kagari ka Base, ho mu murenge wa Base n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana; naho abo  muri Kirehe babuherewe mu kagari ka Nyabikokora, ho mu murenge wa Kirehe na Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, akaba na we ayobora Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

Aganira n’abo muri Rulindo, SSP Bizimana yababwiye ati:" Mutwara abantu b’ingeri nyinshi; kandi muri bo hashobora kubamo abanyabyaha. Murasabwa kuba ijisho ry’umutekano aho muri hose. Ntimugomba gushishikazwa gusa n’amafaranga ngo mwibagirwe ko umutekano usesuye ari wo utuma mukora ibyo mukora nta mbogamizi."

Yakomeje ababwira ati:"Igihe mutwaye abagenzi; mukwiye kurangwa n’amakenga kugira ngo hato mudatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko,  kandi igihe mutahuye ko uwo mutwaye ndetse n’undi muntu wese afite ibintu bitemewe  cyangwa agiye gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko mugahita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda."

SSP Bizimana yababwiye na none ati:" Hari bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga kuri moto zabo cyangwa bazihetseho ababifite. Mukwiye kubyirinda kandi mugaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora."

SP Rutaremara yabwiye abakora uyu mwuga bo muri Kirehe ati:"Umwuga wanyu utuma mubasha kugera ahantu henshi. Aho muri hose mukwiye kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko kandi mukagira uruhare mu kukirwanya no kugikumira."

Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge byose aho biva bikagera kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, ndetse n’ababicuruza.

SP Rutaremara yababwiye kandi kubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

Yababwiye ati:"Ntimugakorere ku jisho. Mujye mwibuka ko muba mutwaye abantu. Niyo haba nta mupolisi uri mu cyerekezo muri kujyamo, mugomba kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu."

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Nsengiyunva Jean Damascène yasobanuriye abo bamotari ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; maze abasaba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo bakora uyu mwuga; kandi abasaba kuzikurikiza uko zakabaye.