Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abatwara abagenzi ku magare bo mu Bugesera bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yasabye abatwara abagenzi ku magara kwiha gahunda bakajya bisuzuma bo ubwabo ndetse bakajya bafata   ibyemezo bituma bagira imyitwaire myiza bakarushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda.

 Ubu butumwabwahawe abagera  ku 120 bo mu mirenge ya Nyamata na Mayange yo mu karere ka Bugesera mu kiganiro bagiranye  na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere tariki ya 11 Mutarama mu rwego rwo kubashishikariza kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi  w’ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda muri ako karere Inspector of Police (IP) Janvier Renzaho, yasabye abo batwara abagenzi ku magare kubahiriza amategeko y’umuhanda agira ati:”mugomba gushyira amatara,utugarurarumuri ndetse n’inzogera ku magare yanyu.Yakomeje kandi abasaba kugendera mu mukono wabo ku ruhande rw’iburyo, bakirinda gutwara amagare yabo bari mu muhanda hagati kugira ngo badateza impanuka cyangwa se bakaba bagongwa n’ibindi binyabiziga. IP  Renzaho yanabashishikarije kwiga amategeko y’umuhanda agira ati:” murasabwa kwiga amategeko y’umuhanda mukiteza imbere kuko nimuyamenya muzakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, mu gihe muzitsindiye mukaba mwareka gutwara amagare ahubwo mukajya kuri za moto ndetse n’imodoka”.

Ushinzwe ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda,abaturage n’izindi nzego  mu gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, yabasabye gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha agira ati:” akazi kanyu ko gutwara abagenzi gatuma muhura n’abantu benshi bashobora no kubonekamo abanyabyaha batandukanye.Turabasaba rero kujya muha amakuru polisi y’abo bantu b’abanyabyaha kugira ngo dufatanyije  twese, dukumire ibyaha hakiri kare”.

AIP Uwitonze yakomeje abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo babashe gukora  akazi kabo bafite ubuzima bwiza.Aba batwara abagenzi ku magare banakanguriwe kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse basabwa kwitabira gahunda za Leta zitandukanye zijyanye n’iterambere.