Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abatwara abagenzi bashigaje igihe gito ngo babe bashyize utwuma tugenga umuvuduko mu modoka zabo

Harabura iminsi 15 gusa kugira ngo igihe cyahawe abakora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka cyo gushyira utwuma turinganiza umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi kirangire nk’uko bitangazwa n’urugaga rw’abakora uyu mwuga.

Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’uru rugaga, Bwana Nizeyimana Olivier, yavuze ko kompanyi zitwara abantu zatangiye gushyira turiya twuma mu modoka zikoresha, akaba avuga ko iki gikorwa kitazatinda kugira ngo imodoka 1500 urugaga rukoresha zirangire.

 Yagize ati:” Tumaze igihe turi mu biganiro na kompanyi zitandukanye kuri iki kintu, ariko kugeza ubu, ebyiri zonyine nizo zimaze kurangiza iki gikorwa ku modoka zayo, izo ni Citi Express na Capital Tours Express: Citi Express ifite imodoka 23 mu gihe Capital ifite 27.”

Gushyira utwuma tugenga umuvuduko mu modoka, ni ugushyira mu bikorwa iteka rya Perezida wa Repubulika ryo muri Gashyantare 2015 rikaba rireba imodoka zitwara abagenzi n’izindi z’ubucuruzi, izi kompanyi zikaba zifite igihe cyo kudushyiramo kugeza ku italiki ya 15 Ukuboza 2015

Kuri iri teka, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo , RURA  n’amashyirahamwe y’abatwara abagenzi nibo bahuye bemeza ko ishyirwa mu bikorwa ry’iri teka rigomba kurangira kuri iriya taliki, imodoka ifite ako kuma ikaba itarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha. 

Nk’uko umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi abitangaza, ngo nyuma y’iyi taliki, imodoka zidafite kariya kuma zishobora kuzatangira guhanwa, akaba avuga ko ubu Polisi iriho ikora ubukangurambaga mu bafite izi modoka ngo babikore mbere y’uko bafatirwa izindi ngamba.

Yagize ati:” Turashaka ko urugaga ari rwo rufata iya mbere mu kubwira abarugize mbere y’uko dufatira ingamba abatazabishyira mu bikorwa.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, Ambasaderi Munyabagisha Valens, yavuze ko nta rwitwazo ruzabaho ku bazaba batubahirije igihe cyatanzwe aho yagize ati:”Polisi yagiranye inama nyinshi n’abo bireba, nibaramuka batabyubahirije rero, bazahura n’ibihano nta kabuza.”