Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abaturage basaga 7000 basabwe kwirinda no kudahishira ikibi

Abaturage bagasa 7000 bo mu karere ka Musanze, Kicukiro na Nyaruguru basabwe kwirinda no kudahishira ikibi aho kiva kikagera, kandi bakagira uruhare mu kukirwanya batanga amakuru ku gihe y’umuntu wagikoze cyangwa ufite imigambi yo kubikora.

 Ibi babisabwe ku itariki 17 Gicurasi mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’utu turere hamwe n’inzego z’umutekano.

 Abo mu karere ka  Musanze bahawe ubu butumwa ni abatuye mu mirenge ya Rwaza, Remera, na Gashaki bagera ku 6000.

 Mu karere ka Nyaruguru bwahawe abaturage basaga 700 bo mu murenge wa Kivu, naho  muri Kicukiro bwahawe abasaga 350 bo mu kagari ka Gako, ho mu murenge wa Masaka.

 Mu kiganiro n’abo mu mirenge ya Rwaza, Remera na Gashaki, Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude yababwiye ati:"Mwirinde guhishira umuntu wakoze cyangwa ufite imiganbi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko kabone niyo yaba umuvandimwe wanyu cyangwa inshuti yanyu kubera ko iyo uhishiriye umunyacyaha uba ubaye umufatanyacyaha."

 Yabasabye gukora amarondo neza no kujya bihutira gutanga amakuru y’ikintu cyose bakeka ko gishobora guhungabanya umutekano.

 Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva yasabye abo baturage b’iyi mirenge itatu kuba ijisho ry’umuturanyi; kandi bakirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana nko kubavana mu ishuri, no kubakoresha imirimo ivunanye.

 Yakomeje ababwira ati:"Mwibuke ko umutekano ari ishingiro rya byose kubera ko aho utari nta terambere rirambye rishobora kuharangwa. Murasabwa  rero kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, kandi mugire uruhare mu kukirwanya mutanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa."

 Aganira n’abo mu murenge wa Kivu, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru, Superintendent of Police (SP) Janvier Ntakirutimana yabasabye kutangiza ibidukikije mu gihe bakora ibikorwa byabo bya buri munsi.

 Yabasobanuriye ko amakimbirane no kutumvikana mu miryango biri mu bituma abana bava mu ishuri; ndetse bamwe muri bo bakajya kuba ku mihanda aho bakorera ibyaha nko kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura, maze asaba abafite abana bayavuyemo kuyabasubizamo.