Abaturage b’umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro barashimirwa uruhare rwabo bakomeje kugaragaza mu gufatanya na Polisi y’ u Rwanda n’izindi nzego mu kwibungabungira umutekano. Uku kubashimira byabereye mu muhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya, igenewe abapolisi bahakorera, ikaba ari inkunga y’abaturage ubwabo bafatanyije n’akarere ka Rutsiro bageneye Polisi y’u Rwanda.
Iyi nyubako ya sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya yamuritswe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Mutarama,yuzuye itwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 n’ibihumbi 500. Inkunga y’abaturage ingana na miliyoni 20, asigaye akaba yaratanzwe n’akarere ka Rutsiro. Igizwe n’ibiro bitandukanye birimo ahazakorerwa n’umuyobozi w’iyi sitasiyo,ibiro by’ubugenzacyaha,icumbi ry’abapolisi n’ibindi.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard yavuze ko iyi sitasiyo yubatswe ku mpamvu ebyiri: iya mbere ni uko bwari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo no kuvuguruza amakuru y’abantu bamwe bacaga intege abaturage bavuga ko batitabira gahunda za leta zirimo kugira uruhare mu by’umutekano. Ikindi cyatumye bagira uruhare rufatika mu kubaka iyi sitasiyo ya Polisi, ni ukugaragaza ubufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda mu kwicungira umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yakomeje avuga ko iki gikorwa cyongereye abaturage imbaraga ndetse kikaba kinashimangira imikoranire myiza n’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kugabanya no gukumira ibyaha.
Yakomeje asaba abaturage gukomeza ubwo bufatanye mu buryo bwo kurinda no kwirinda, avuga ko iki ari igihango bagiranye na Polisi y’u Rwanda. Byukusenge Gaspard yasoje ashimira Polisi y’u Rwanda inkunga ya moto na mudasobwa igendanwa bahaye urwego rwa Dasso muri aka karere.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda mu ijambo rye, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko ariwe uhora usaba abanyarwanda kwishakamo ibisubizo, ku buryo iki ari ikimenyetso ko abaturage b’aka karere bamenye ko umutekano na Ndi Umunyarwanda aribyo nkingi y’iterambere.
Yashimye uruhare rwa buri wese mu kubaka iyi sitasiyo ya Polisi. Yagize ati:” sinshidikanya ko umutekano ndetse na serivisi abapolisi ba hano babahaga biziyongera nyuma y’iyi mpano mwaduhaye. Ndizeza ko Polisi y’u Rwanda izatanga ibikoresho bibura kugirango iyi sitasiyo igere ku rwego muyifuzaho. Inzira mwanyuze musezerera abanyabyaha muzayikomeze mutangira amakuru ku gihe,mukorana n’inzego zishinzwe gucunga umutekano mu gukumira ibyaha”.
DIGP Marizamunda yasoje asaba abaturage kubungabunga Pariki y’igihugu ya Mukura iri muri aka karere, bakirinda kwangiza ibidukikije birimo ibiti no kudacukuramo amabuye y’agaciro,bityo aho kuba yabakururira ibibazo ahubwo ikababera igisubizo ku iterambere ryabo mu gihe habayeho kuyibungabunga.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi nyuma yo gushyikirizwa inyubako ya Sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya mu karere ka Rutsiro, we n’itsinda bari kumwe barekeje mu karere ka Karongi, aho yabonanye n’abapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye bayobora abandi bapolisi bo mu Ntara y’i Burengerazuba. DIGP Marizamunda yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bushimira Polisi y’u Rwanda akazi ikora, ndetse bukaba bunifuriza abapolisi umwaka mwiza wa 2016.DIGP Marizamunda yasabye abapolisi gukomeza muri uwo murongo mwiza wo gukora akazi neza kandi kinyamwuga buzuza neza inshingano zabo.
English
Kinyarwanda











