Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abashyitsi bakomoka mu Buholandi basuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere taliki ya 31 Werurwe 2014, ku cyicaro cya Polisi y’U Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Stanley Nsabimana yakiriye abashyitsi 5 bakomoka mu gihugu cy ‘u Buholandi .

Uwaje ayoboye iri tsinda Madame Dorris Eerhart-Waslander yavuze ko impamvu y’urugendo rwabo, ari ukureba aho Polisi y’igihugu igeze mu guteza imbere ubugenzacyaha bw’umwuga hashingiwe ku gushakisha ibimenyetso by’ibyaha mu buryo bujyanye n’iterambere (Forensic science), ukungurana ibitekerezo ku buryo Polisi ikoresha mu kurinda ahabereye icyaha (Crime Scene management ) ndetse n’uburyo bwo gukusanya ibimenyetso.

Aba bashyitsi basuye kandi banasobanurirwa imikorere ya Kigali Forensic Laboratory (KFL), ishami rya Polisi ry’ubugenzacyaha(CID), Ikigo Isange One Stop Centre, n’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka   Muzanze.

Umuyobozi wa Kigali Forensic Laboratory, Chief Superintendent of Police (CSP) Morris Muligo, yasobanuriye aba bashyitsi ibyo  Polisi   y’u Rwanda yagezeho mu rwego rwo gukusanya no gusesengura ibimenyetso byafatiwe ahabereye icyaha ndetse, n’uruhare rwa KFL mu butabera muri rusange.

Yababwiye ko bimwe mu byagezweho harimo serivisi zo gufata no gusesengura ibikumwe, imikono, gushaka ibimenyetso by’ibyaha byakoreshejwe ibyuma by’ikoranabuhanga, gupima ibiyobyabwenge mu maraso, n’isesengura ry’amafoto yafatiwe ahabereye icyaha.