Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abashinzwe irondo mu karere ka Kicukiro bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Kuri sitade y’Ishuri ry’imyuga rya Kicukiro, kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kamena hatangijwe amahugurwa y’umunsi umwe y’abashinzwe irondo barenga 1500 bo mu karere ka Kicukiro ku gukomeza kwicungira umutekano hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage yashimiye aba banyerondo akazi bakora, abasaba gukomeza kwicungira umutekano bafatanya na Polisi n’izindi nzego.

Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda cyane cyane ishami rishinzwe ubufatanye bw’abatugage na Polisi mu gukumira ibyaha (Community Policing) kubera ko ribahugurira komite zo kwicungira umutekano rikanabaha ubundi bufasha.

Yasoje avuga ko akarere ka Kicukiro kagiye gushaka uko aba bashinzwe irondo kababonera umwambaro bose bahuriyeho mu karere.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, yashimye akarere ka Kicukiro ko ariko kagaragaramo ibyaha bicye ugereranyije n’utundi turere.

Yakomeje avuga ko nibyo byaha bicye bishobora kwirindwa, cyane ko aba bashinzwe irondo ari benshi kandi bakaba bafite uruhare runini mu kugucunga umutekano.

Aha akaba yagize ati:”Ibyaha byose mubishatse byacika, ntimukwiye guhishira abanyabyaha, kuko mu miryango yanyu hashobora kuba harimo abakoresha ibiyobyabwenge, kandi mukwiye kujya mwihutira gutanga amakuru ku gihe”.

Umwe mu bashinzwe irondo witwa Habarugira Marc waturutse mu murenge wa Gikondo, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko ari mu rwego rwo kubongerera ubumenyi kandi”azatuma dukora akazi kacu neza, bityo tukuzuza inshingano zacu”.

Muri aya mahugurwa barahererwamo amasomo atandukanye harimo Inshingano z’abanyerondo, uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, kubungabunga ahabereye icyaha, kwirinda inkongi z’umuriro n’andi masomo.

Mu gutangiza aya mahugurwa hakaba hari hari na Brigadier General Rugumya Gacinya n’umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga.