Bamwe mu bashinzwe gukurikirana amarondo n’abashinzwe Community Policing 180 bo mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2014, bahawe amahugurwa y’umunsi umwe ku gukumira ibyaha no gutangira amakuru y’igishobora guhungabanya umutekano wabo ku gihe.
Umuyobozi wishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ( Community Policing), Chief Inspector of Police (CIP), Antoinette Muganza, yashimiye umurenge wa Kacyiru kuba ukoresheje Community Policing n’amarondo, warabashije kurwanya no kugabanya ibyaha ku buryo bugaragara, birimo ubuzererezi,ubujura buciye icyuho,amakimbirane yo mu ngo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ngiruwosanga Aimable, umuyobozi wa community policing mu murenge wa Kacyiru, yavuze ko aya mahugurwa akubiyemo uburyo bwo gutahura ibyaha bitaraba, kubikurikirana igihe bibaye,n’uburyo bwo gukora raporo y’ibyabaye.
Yagize ati “Twabashije guhashya ibyaha birimo urugomo, ibiyobyabwenge. Ababibfatiwemo bose twabashyikirije Polisi. Ibi tubikesha imikorere myiza y’amarondo na Community Policing”.
Daniel Ngizwenimana,umwe mu bahuguwe yagize ati,”Uyu mwuga nywukora nywukunze.Amafaranga mpembwa amfasha mu iterambere ry’urugo rwanjye.”
Freda Mukarutamu,nawe yagize ati,”Community Policing n’amarondo mu mudugudu wacu w’Ineza, bigira uruhare runini mu gukumira ibyaha no gutahura ababigiramo uruhare bose.”
English
Kinyarwanda











