Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abashakashatsi bo mu Bwongereza basuye Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’abashakashatsi 13 bo muri Kaminuza ya Mutagatifu Andereya mu Bwongereza, kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Werurwe basuye Polisi y’u Rwanda kugirango birebere ibyo Polisi y’u Rwanda yagezeho n’ingamba ifite mu kubungabunga umutekano mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo.

Aba bashakashatsi bagizwe n’abanyeshuri 11 n’abarimu babo 2, bakaba bari mu rugendoshuri rw’iminsi 10, ku bijyanye n’ubushakashatsi ku mahoro no gukemura amakimbirane ku itariki ya 21 Werurwe bakaba baranasuye Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu Karere ka Musanze.

Ubwo bakirwaga n’umukuru wa Polisi y’u Rwanda  (IGP) Emmanuel K.Gasana ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, yabasobanuriye ibyo  Polisi y’u Rwanda yagezeho n’ingamba ifite mu kurwanya ibyaha, byaba ndengamipaka,iterabwoba ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

IGP Gasana bamubajije ibyo Polisi y’u Rwanda ikora mu kurwanya ruswa muri Polisi, yababwiye ko muri Polisi y’u Rwanda ruswa ari ikizira, kandi ko umupolisi uyifatiwemo yirukanwa muri Polisi y’u Rwanda.

Yakomeje ababwira ko icika rya ruswa muri Polisi y’u Rwanda, ryatewe n’ingamba Polisi yashyizeho harimo ikigo cya Polisi cyigisha ubunyamwuga, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ruswa, ishami rya Polisi rishinzwe imyitwarire y’abapolisi, telephone umuntu zihamagarwaho ku buntu n’ibindi.

Abajijwe uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi, yasubije muri aya magambo:” Mu Rwanda dufite umutekano usesuye, ariko ntiwakwishimira uwo mutekano wenyine, mu gihe umuturanyi wawe ntawo afite. Dufite inshingano yo gutabara abari mu kaga, niyo mpamvu abapolisi b’u Rwanda batabara ababitabaje mu mahanga.”

Yongeyeho ko ubumenyi bafite babusangiza bagenzi babo bahurira mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye baturutse mu bindi bihugu,nabo bakabigiraho.

Hazel Cameron umwarimu wari uyoboye iryo tsinda, yavuzeko yishimiye urugendo bagiriye mu Rwanda, aho yagize ati:” Gusura Polisi y’u Rwanda, bitubereye ingirakamaro nk’abashakashatsi, kuko twiboneye ibyo Polisi y’u Rwanda yagezeho by’umwihariko ndetse n’igihugu muri rusange.”