Abagabo babiri bo mu kagari ka Ruyenzi ho mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi baretse kunywa ibiyobyabwenge bavuze ingaruka byabagizeho, kandi bakangurira ababikora kubireka.
Abo ni Nshuti Michel ufite imyaka 25 y’amavuko na Tuyisabe Emmanuel ufite imyaka 26 y’amavuko.
Mu buhamya bwe, Nshuti yavuze ko yatangiye kunywa urumogi na Kanyanga afite imyaka 18, aza kubireka amaze imyaka itatu.
Yagize ati:"Ndi umugabo wo guhamya ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge kubera ko nabifungiwe inshuro ebyiri. Ndagira inama umuntu ubinywa n’ubicuruza kubireka kuko nta cyiza cyabyo."
Yavuze ko nyuma yo kubireka akifatanya na bagenzi be gukora umwuga wo kwikorerera abantu imizigo hanyuma bakabaha amafaranga, amaze kugura igare rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60.
Umwaka ushize Tuyisabe yafunzwe azira gufatanwa urumogi. Afunguwe yafashe umwanzuro wo kureka ibiyobyabwenge bitewe no gusobanukirwa ububi bwabyo.
Yavuze ko yatangiye kunywa urumogi afite imyaka 22, aza kurureka nyuma y’imyaka itatu, ni ukuvuga mu mwaka ushize.
Tuyisabe yagize ati:"Ibiyobyabwenge nabinywereye ku muhanda aho nagiye kuba maze kunanira ababyeyi banjye. Mfunguwe nahise mfata umwanzuro wo kubireka; kandi kuva mbiretse maze kwiteza imbere."
Yasabye ababinywa kubireka, kandi yizeza Polisi y’u Rwanda ko nagira uwo abibonana azabiyimenyesha.
Aba bombi ni abanyamuryango ba Koperative yitwa Ubumwe igizwe n’abagabo 65 baretse kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura, ubu bakaba babeshejweho no kwikorerera abantu imizigo maze bakabahemba.
Ku matariki 9, 10 na 11 Gicurasi, mu mirenge ya Bungwe, Rusarabuye na Cyanika, ho mu karere ka Burera habaye ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miriyoni zisaga 7 z'amafaranga y'u Rwanda, byagiye bifatirwa mu mikwabu Polisi y'u Rwanda muri aka karere yakoze mu bice bitandukanye bya ko mu mezi ane ashize.
Ibyo biyobyabwenge bigizwe na litiro 2097 za Kanyanga, amaduzeni 793 ya Blue Sky, amaduzeni 200 ya Kitoko , amaduzeni 128 ya Host Waragi, amaduzeni 95 ya Kick, amaduzeni 89 ya Coffee Spirit, amaduzeni 71 ya Chief Waragi, amaduzeni 2 ya Zebra, n’ikiro n’igice cy’urumogi.Ibikorwa byo kubyangiza byitabiriwe n’abaturage bagera ku 4000 batuye mu bice iyo mikwabu yakorewemo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kubyangiza ati:"Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge kubera ko ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa n’ihazabu, kandi akagira igihombo cy’uko abura n’ayo yashoye. Birakenesha aho gukiza; nk’uko ababyishoramo baba bibwira. Nti bibuza umuntu kwibagirwa ibibazo afite; ahubwo bimwongerera ibindi."
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa yababwiye ati:" Ibi biyobyabwenge byangijwe byafashwe biturutse ku makuru mwahaye Polisi y’u Rwanda. Dukomeze gufatanya kubirwanya kandi tugaragaze n’ikindi kintu cyose kinyuranije n’amategeko."
Yabasabye kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza n’ababikwirakwiza.
English
Kinyarwanda











