Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bashoje amarushanwa y’umupira w’amaguru yabahuzaga hagati yabo

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti (Rwanda Formed Police Unit -RWA FPU 5),bakoze amarushanwa  y’umupira w’amaguru hagati yabo mu rwego rwo kwimakaza no guteza imbere siporo mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Haiti ,ibyo bikaba byari bigamije kandi kunoza umubano n’imikoranire hagati yabo n’abaturage b’aho bakorera .

Ayo marushanwa yiswe" Dukunde Sports Tournament" yakozwe mu bihe bitandukanye hagati y’itariki 20 Werurwe na 24 z’uku kwezi, yahuje abapolisi bagize umutwe (Platoon) wa 1,uwa 2 n’uwa 3, ndetse n’umutwe w’abapolisi bakorera ku cyicaro cya RWA FPU 5.

Umuyobozi wa RWA FPU5, Commissioner Bruce Munyambo mu muhango wo gusoza ayo marushanwa, yagize ati, “Impamvu y’ayo marushanwa kwari uguteza imbere umuco wa siporo mu bapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa bw’amahoro, guteza imbere imyidagaduro no kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabo byaba mu gihe bari mu kazi cyangwa bari aho bakambitse."

Yagize kandi ati:"Gukora imyitozo ni bumwe mu buryo bwo kwibungabungira ubuzima .Ikindi kandi ibikorwa nk’ibi by’imikino bituma abaturage barushaho kugiriga icyizere, kwisanzura no kwibonamo abapolisi bashinzwe kubacungira umutekano."

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa wahuje itsinda rya II (Platoon II) n’irya III (Platoon III) ukaba wararangiye Platoon III itsinze Platoon II ibitego bitatu kuri bibiri.

Uretse  guhemba Platoon III nk’itsinda ryegukanye  by’umwihariko intsinzi, hahemwe kandi abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye muri iri rushanwa .

Abakinnyi bahembwe harimo Sgt James Kamanzi wahize abandi mu kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubuhanga mu gukina, naho Cpl Daniel Shumbusho ahemberwa gutsinda ibitego byinshi.

Abaturage ba Haiti bitabiriye  imikino y’iri rushanwa nabo barahembwe,bakaba barimo Michel Marco na Dominique Dimy basifuye imikino y’iri rushanwa, na James Luc Alexandre wayihagarariye.