Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nzeri 2014, abapolisi 50 bashinzwe iterambere n’ uburinganire bw’ ibitsina bagiriye inama ku cyiciro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, muri iyi nama aba bapolisi bakaba barasuzumaga bimwe mubyo bagezeho, imbogamizi bahuye nazo ndetse banafata n’ imyanzuro kugira ngo babashe gukora neza akazi kabo ko guharanira iterambere n’ uburinganire bw’ ibitsina.
Aba bapolisi bakaba baratutse mu mashami bakoreramo hirya no hino mu Rwanda.
Muri iyi nama abitabiriye bakaba barunguranye ibitekerezo kubijyanye n’iterambere n’uburinganire muri Polisi.
Iyi nama ikaba ari ngaruka mwaka yateguwe na Polisi iterwa inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku gutsura amajyambere rikorera mu Rwanda (UNDP)
Superintendent Péragie Dusabe, umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe guteza imbere uburinganire bw’ibitsina yavuze ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo kureba ibyakozwe n’ibyagezweho hanyuma bakareba n’imbogamizi bagiye bahura nazo ndetse no gufatira hamwe ingamba kugira ngo akazi bakora kabashe kugenda neza.
Yasobanuye ko iyi nama ari ingirakamaro kuko abayitabiriye bahakura ubumenyi ubumenyi n’ibitekerezo bajyana aho bakorera bigafasha kuzamura imyumvire n’imikorere kubijyanye n’uburinganire n’iterambere muri Polisi.
AIP Hilary Murebwayire,umwe mubitabiriye iyi inama ukorera mu karere ka ngororero yavuze ko, kuko ayivanyemo buzamufasha gusobanurira abapolisi n’abaturage muri rusange kubijyanye n’uburinganire n’iterambere.
English
Kinyarwanda











