Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abapolisi barenga 500 batangiye amahugurwa i Gishari

Mu karere ka Rwamagana mu ishuri rya Polisi riri i Gishari  kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gicurasi hatangiye amahugurwa  ku bapolisi 559 agamije kongera ubumenyi no ku bahugura mu kazi kabo.

Atangiza  aya mahugurwa ku mugaragaro umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police  Emmanuel K Gasana ari kumwe n’abayobozi ba Polisi bungirije barimo ushinzwe ibikorwa muri Polisi D/IGP Dan Munyuza n’ushinzwe ubutegetsi n’abakozi D/IGP Stanly Nsabimana yavuze ko  ari bo bagomba  gufata iyambere kugirango Polisi itere imbere n’igihugu muri rusange.

Yabasabye ko bagomba kwiga kugirango babashe gukoresha neza ibikoresho  bafite,bikazabafasha gutuma barushaho kurwanya ibyaha no ku bikumira.

IGP Gasana yababwiye ko iterambere ry’igihugu riri kwihuta, bityo nabo bakaba bagomba kwihutana naryo bakarushaho kuba inyangamugayo, baharanira kugira imyitwarire myiza bagakora igipolisi cy’umwuga kuko bigira ishema ku gihugu bigahesha isuranziza akazi kabo ka buri munsi.

Yababwiye ko guhugurwa ari amahirwe kuko byongera ubumenyi, abasaba kurangwa n’ubunyamwuga mu byo bakora, bitwara neza bakitandukanya n’ingeso mbi zirimo ruswa n’izindi ngeso mbi kuko zidakwiye umupolisi w’inyangamugayo, ahubwo bagaharanira kuba inyangamugayo mu kazi kabo.

Ikindi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abitabiriye amahugurwa, ni uko ubuyobozi bwa Polisi bufite gahunda yo ku bongerera ubumenyi kugirango barusheho gukora neza  igipolisi cy’umwuga ndetse barangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

Yasoje yibutsa abitabiriye amahugurwa ko bagomba kumenya inshingano zabo ababwira ko nta terambere ryabaho mutekano udahari ati” Iterambere n’umutekano birajyana ”.