Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abapolisi barashishikarizwa gukora akazi kabo neza hagamijwe kugera ku musaruro mwiza w’ibyo bakora

Abapolisi barashishikarizwa gukomeza gukora neza akazi kabo bongera ingufu mu byo bakora kugira ngo uru rwego rw’umutekano rukomeze kuzuza neza inshingano zarwo.

Ibi, abapolisi babisabwe ku cyumweru tariki ya 19 Mutarama mu mwiherero wahuje abayobora amashami atandukanye agize urwego rushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda (Commission of Operations and Public order).

Uyu mwiherero ukaba warabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ukaba wari uw’iminsi ibiri.

Uyu mwiherero ukaba wari ugamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho n’uru rwego rushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo umutekano ukomeze kubungwabungwa neza ndetse n’abagize uru rwego bakomeze kurangwa imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo mu kazi kabo.

Abari muri uwo mwiherero bakaba barasabwe kumenya neza aho bakorera akazi kabo, bagakoresha neza  ari nako  bafata  ibikoresho by’akazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana  akaba yarasabye abapolisi kumenya neza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano,  ari nako baharanira mbere na mbere gushyiraho ingamba zo gukumira ibyaha barangwa n’ubunyamwuga mu kazi kabo, ibyo byose bakabikorana ubuhanga n’umwete.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, akaba yarashimiye uru rwego rwa Polisi rushinzwe ibikorwa, kuba rwarateguye uyu mwiherero hagamijwe kuzuza neza ibyo bashinzwe.

Chief Superintendent Charles Kayihura, umwe mu bitabiriye uwo mwiherero, yavuze ko  guhurira hamwe  bifite akamaro cyane kuko bibongerera imbaraga n’ubushobozi bityo bakuzuza neza inshingano zabo.

Abapolisi bakaba bavuga ko amahugurwa nk’ayo ahoraho, ari ngombwa kuko bunguka ubumenyi bubafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo aho bakorera ibikorwa by’akazi hirya no hino mu gihugu.