Uku gukora neza akazi kabo barangwa n’umurava ndetse no kwitwara neza mu kazi kabo ka buri munsi, abapolisi babisabwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Musanze tariki ya 20 Mutarama uyu mwaka.
Uru ruzinduko rukaba ruri mu rugendo umukuru wa Polisi y’u Rwanda agirira hirya no hino mu gihugu asura abapolisi abashimira uko bakoze akazi kabo neza mu mwaka ushize, anabashishikariza gukora neza kurushaho bakira neza abaturage babagana ari nako bitwara neza mu kazi kabo, barangwa n’ubunyamwuga mu byo bakora, bitwara neza bakitandukanya n’ingeso mbi zirimo ruswa n’izindi ngeso mbi kuko zidakwiye umupolisi w’inyangamugayo, ahubwo bagaharanira kuba inyangamugayo mu kazi kabo.
Abapolisi bo mu karere ka Musanze bashimiwe umurava,ubwitange n’ikinyabupfura byabaranze, anabasaba kuzitwara neza mu mwaka wa 2014 barushaho guharanira umutekano ndetse n’umudendezo w’abanyarwanda bose muri rusange.
Ikindi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abapolisi, ni uko ubuyobozi bukuru bwabo bufite gahunda yo kubongerera ubumenyi kugirango barusheho gukora neza igipolisi cy’umwuga ndetse barangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.
English
Kinyarwanda











