Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abapolisi bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi batangiye ingendoshuri

Icyiciro cya kane cy’abapolisi 31 bakuru baturutse mu bihugu byo muri Afurika bari kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC) riri mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze, batangiye ingendoshuri zizamara icyumweru, izi ngendoshuri zikaba zigamije guhuza ibyo bize mu ishuri n’ibikorerwa aho bazasura.

Aba bapolisi bakuru bakaba baturuka mu bihugu 10 aribyo Burundi, Ethiopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’epfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya n’u Rwanda rwabakiriye.

Ku munsi wa mbere w’urugendoshuri rwabo batangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Gicurasi, basuye urwego rw’umuvunyi, aho bakiriwe n’umunyamabanga uhoraho w’urwego rw’umuvunyi Mbarubukeye Xavier, akaba yabasobanuriye imikorere y’uru rwego mu kurwanya ruswa mu Rwanda.

Nyuma y’aho, banasuye Itorero ry’igihugu bakirwa n’umutahira mukuru w’iri torero Rucagu Boniface wabasobanuriye imikorere y’itorero ry’igihugu.

Ingendoshuri, ziba ziteganijwe mu gihe cy’umwaka w’amasomo, aho bahuriza hamwe ubumenyi biga ndetse n’ubunyamwuga mu kazi ka buri minsi. 

Aya masomo yo ku rwego ruhanitse agamije kongerera ubumenyi abayakurikira mu bijyanye n’imiyoborere, ubunyamwuga n’ubuyobozi, abayarangije bakaba bahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane.” Nkuko CP Felix Namuhoranye umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC) abivuga.

Yakomeje agira ati: "Iyo abanyeshuri bamaze kwigishwa mu buryo bw’amagambo; bajya noneho hanze gukora isesengura ry’ibyo bize no kubishyira mu bikorwa. Muri uru rugendoshuri, bazasura ibigo bya Leta 15 bifite aho bihuriye n’ubutabera, imiyoborere, umutekano, politike mpuzamahanga n’iterambere ry’ubukungu."

Yashoje agira ati:”Izi ngendoshuri bari gukorera imbere mu gihugu, bazazikomereza no mu bindi bihugu by’Afurika kugira ngo bagereranye ibyo bize n’ibyo bungukiye muri urwo rugendoshuri.”