Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abapolisi bakorera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali babwiwe gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner General (CG), Emmanuel K. Gasana,yagiranye inama ku itariki 1 Gashyantare n’abapolisi bakorera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali , maze ababwira gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga.

Iyi nama , yabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda , ku Kacyiru , yitabiriwe na bamwe muri ba  ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

CG Gasana yagize ati, ˝Aho mukorera, n’ahantu hahurirwa n’abantu baturutse ahantu hatandukanye kw’isi,bafite imico itandukanye, kandi bakeneye serivisi zitandukanye.Bisaba ubunyamwuga mu kubaha serivisi nziza nk’uko biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda˝.

Yababwiye gukomeza kurangwa n’inyitwarire myiza ndetse n’ubunyangamugayo mu bikorwa birimo  gusaka abagenzi n’imitwaro yabo.

CG Gasana yababwiye gukora cyane kandi bakarushaho kwiyungura ubumenyi mu ngeri zitandukanye.

Yababwiye ko abagizi ba nabi bashobora gukorera ibikorwa byabo ku bibuga by’indege , kubigwaho cyangwa bakabyuririraho bajya gukora ibikorwa byabo,bityo ababwira kurushaho gukora kinyamwuga kugira ngo babakumire,babarwanye no gufata abashobora kugerageza gukora ibyaha ndengamipaka, birimo icuruzwa ry’abantu,gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge,baciye aho bakorera.

Aba bapolisi bibukijwe na none ko abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibikorwa byabo , bityo , ababwira kurangwa n’ubushishozi buhambaye mu kazi kugira ngo babatahure no kubata muri yombi.