Kuwa gatanu tariki ya 18 Nzeri 2015, abapolisi bakorera hirya no hino batangiye amarushanwa y’umupira w’amaguru ahuza amashami bakoreramo. Biteganyijwe ko aya marushanwa azasozwa tariki ya 23 Ukwakira 2015.
Ku munsi wa mbere w’ayo marushanwa amakipe yagiye ahura ku buryo bukurikira:
Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali ryakinnye n’Ishuri rya Polisi rya Mayange bakaba barakiniye i Rwamagana umukino ukaba wararangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) ryakinnye na Interforce umukino ukaba warabereye mu karere ka Musanze,warangiye ari NPC itsinze ibitego 3-1.
Polisi mu Mujyi wa Kigali yakinnye n’abapolisi bakorera mu Ntara y’i Burasirazuba bakaba barakiniye i Rwamagana maze umukino urangira Polisi yo mu ntara y’I Burasirazuba inyagiye Polisi yo mu Mujyi wa Kigali ibitego 4-1, Ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ryo ryakinnye na Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Uburengerazuba bakaba barakiniye i Muhanga, maze umukino urangira ari ibitego 3 kuri 2 ku ntsinzi ya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba.
Iri rushanwa rikaba rikinwa mu byiciro bitatu, indi mikino ikaba izakomeza taliki ya 25 Nzeri ndetse na taliki ya 2 Ukwakira.
Uko amatsinda ateye: Itsinda rya mbere rigizwe n’amakipe akurikira:Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, Ishuri rya Polisi rya Mayange, Icyicaro cya polisi cya Kacyiru, Ishami rya Polisi rishinzwe gutahura ibiyobyabwenge, ibisasu n’ibindi hifashishijwe imbwa kabuhariwe mu gusaka, Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) ryo mu karere ka Musanze na Interforce.
Itsinda rya kabiri ryo rigizwe na Polisi ikorera mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Imikino ya kimwe cya kabiri isoza aya marushanwa izatangira taliki ya 9 Ukwakira ikazabera ku kibuga gito cya Remera inyuma ya Sitade Amahoro ndetse no kuri sitade ya Kicukiro,umukino wa nyuma uzaba taliki ya 23/10 ukazahuza amakipe abiri azaba yatsinze muri ½.
Assistant Inspector of Police (AIP) Diane Ntakirutimana ayobora ishami rya Siporo muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko intego y’iri rushanwa mbere na mbere ari ugushyigikira siporo muri Polisi y’u Rwanda ku buryo bifasha abapolisi kugira ubuzima bwiza bityo bikabafasha gukomeza gukora neza akazi.
Yakomeje avuga kandi ko muri iyi mikino bashobora no kuzabonamo abakinnyi beza bashobora kuba bafite impano bakigaragaza ku buryo bazavamo abakinnyi beza bakaba bakwifashishwa mu makipe anyuranye ya Polisi y’u Rwanda.
AIP Diane Ntakirutimana yakomeje anavuga ko amarushanwa nk’aya azanakomereza mu yindi mikino atari umupira w’amaguru gusa. Biteganyijwe ko ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe n’imidari ndetse amakipe yose yitabiriye iri rushanwa akazahabwa impamyabushobozi zo kwitabira.
English
Kinyarwanda











