Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abapolisi 66 bavuye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

 Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana yasabye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye gukoresha ubumenyi bungukiyeyo  mu kunoza akazi ka Polisi y’u Rwanda bayihesha isura nziza.

 Ibi IGP Gasana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abapolisi 66 kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 Mutarama , bakaba bari bakubutse mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya  Sudani na Sudani y’Epfo.

Aya matsinda yombi yakoraga mu butumwa buhuriweho n’Umuryango w’Abibumbye(UN) n’uw’Ubumwe bw’Afurika(AU) mu gihugu cya Sudani mu ntara ya Darifuru(UNAMID) n’ubw’Umuryango w’Abibumbye  muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Abavuye muri UNAMID ni 39 bose akaba ari ab’igitsina gore, mu gihe abavuye muri UNMISS ari 27 barimo 6 b’igitsina gore.

Mu ijambo rye IGP Gasana yagize ati:”Mu butumwa muvuyemo mwigiye byinshi ku bapolisi b’ahandi mwakoranye kimwe n’uko hari ibyo babigiyeho, mukoreshe neza ibyo mwigiyeyo kandi mubisangize abo mugiye gukorana, bizabafasha kurangiza neza inshingano zanyu ndetse no gukora neza mu bundi butumwa mwakoherezwamo.”

 Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko polisi  ikomeje inzira yo kubaka igihugu nk’uko ibyegeranyo bitandukanye byakomeje kwandika ku bikorwa by’indashyikirwa bya Polisi y’u Rwanda.

Yakomeje ababwira kandi ko Polisi y’u Rwanda, ifatanyije n’izindi Polisi zo mu karere n’izo mu bindi bihugu, yiyemeje gucunga umutekano w’u Rwanda ikumira ibyaha ndengamipaka n’ibindi muri rusange.

Aha yagize ati:”Isi yabaye umudugudu, niyo mpamvu iteka ari ngombwa gufatanya n’ibindi bihugu mu gucunga umutekano w’imipaka yacu.”

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi 855 bose bari mu butumwa bw’amahoro burindwi butandukanye  ,  barimo 101 bakora ibikorwa bitandukanye birimo guhugura, gutanga ubujyanama(IPOs) ndetse n’abandi 750 bari mu matsinda atanu(FPUs) ashinzwe gucunga umutekano w’abaturage,uw’abakozi  n’ibikoresho by’umuryango w’abibumbye  n’ibigo by’aho bakorera.