Itsinda ry’abapolisi 16, kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014, bahawe ubutumwa bwo kubifuriza akazi keza no guhagararira neza igihugu, mu gihe bitegura kwerekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Cote d’Ivoire no muri Haiti.
Muri aba bapolisi 14 bazajya muri Cote d’Ivoire, naho 2 bajye muri Haiti.
Ubwo butumwa bakaba babuhawe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Mu ijambo yabagejejeho, yababwiye ko akazi bagiyemo ari aka gipolisi gasanzwe, itandukaniro rikaba ari uko bazakorana n’abandi bavuye mu bindi bihugu.
Yababwiye ko ibihugu bagiyemo bifite umuco utandukanye n’uw’u Rwanda, bakaba bazahasanga ibintu bishya bitandukanye, ndetse bakaba bagiye kure y’imiryango yabo, bityo bakaba basabwa kuzihangana.
Yabasabye kuzakorana umurava akazi kabo, bakarangwa n’ikinyabupfura, bakitanga, bagatera ikirenge mu cy’abandi bapolisi bababanjirije mu butumwa bw’amahoro mu bindi bihugu, kuko aho bagiye hose bashimwaga.
Yanababwiye kandi kuzaba intumwa nziza, bakaba inyangamugayo, kandi bakazarangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.
Yasoje abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize, maze bakazagaruka bambaye imidari y’ishimwe bityo bakaba bahesheje ishema igihugu.
Aba bapolisi bujuje abapolisi b’u Rwanda 40 bari muri Cote d’Ivoire, bakaba bayobowe na Chief Sup. Gérard Ntare.
Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 536 nibo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo Haiti, Sudani, Cote d’Ivoire, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya, Gineya Bisawu, na Mali.

English
Kinyarwanda










