Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abanyeshuri biga muri Saint Philippe no muri Apape biyemeje gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha

Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage rikomeje ibiganiro mu mashuri byo gushishikariza abanyeshuri gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ibiyobyabwenge.

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa kabiri no kuwa gatatu tariki ya 17 na 18, ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa muri iryo shami Chief  Inspector of  Police (CIP) J Claude Kabandana, yatanze ibiganiro mu ishuri ry’imyuga rya Mutagatifu Filipo (Saint Philippe Technical Secondary School)  riherereye mu  kagari ka Karugira umurenge wa Kigarama akarere ka Kicukiro ryigamo abanyeshuri 256  no mu ishuri ry’ababyeyi APAPE ( Association de Parents pour la Promotion de l’Education ) riherereye mu kagari ka Kigarama,Umurenge wa Kigarama ryo rikaba ryigamo abanyeshuri 258 , aba banyeshuri bose bakaba barahawe ibiganiro byo  gukumira no kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane ibiyobyabwe no  kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

CIP J Claude Kabandana yasobanuriye abo banyeshuri amoko y’ biyobyabwenge n’ingaruka zabyo, haba ku buzima no ku bukungu bw’ubikoresha, abasaba ko niba hari abanyeshuri bigana, abaturanyi cyangwa abavandimwe babo babikoresha bajya bahita batanga amakuru kuri Polisi ibegereye.

Yakomeje abasobanurira ko ibiyobyabwenge biteza umutekano muke mu ngo, kuko akenshi uwabikoresheje bimutera gukora ibindi byaha birimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, gufata abana n’abagore ku ngufu, ubujura n’ibindi.

Nyuma y’ibiganiro, umwe mu banyeshuri wo muri Saint Philippe witwa Uwase Yvette wiga mu mwaka wa 6, ishami ry’ubukerarugendo yashimiye Polisi kuba yaje kubaganiriza, anavuga ko we na bagenzi be bagiye gushishikariza urubyiruko bagenzi babo bari mu mashuri cyangwa bari mu buzima busanzwe, bazi bakoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko byangiza ahazaza habo heza ndetse bikabangiriza n’ubuzima.

Yakomeje avuga ko bagiye kujya batanga amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge bagatabwa muri yombi, bagamije gukumira no kurwanya ibyaha n’abanyabyaha.

Umuyobozi wa Saint Philippe Ndayisaba Gilbert, nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda, avuga ko ubuyobozi bw’ikigo n’abarezi bahuje umugambi na Polisi, kuko bose inshingano zabo ari ugutegura umunyarwanda muzima, uziteza imbere  we ubwe n’igihugu muri rusange.