Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K. Gasana yahamagariye abanyeshuri b’abanyarwanda biga hanze n’abashaka kujya kwiga yo ko indanga gaciro zambere z’ubunyarwanda ari kuba ambasaderi mwiza w’u Rwanda nubwo bababiga bigoranye.
Ibi akaba yabivuze kuri icyi cyumweru tariki ya 20 Nyakanga ubwo yigishaga itorero “Indangamirwa” kunshuro yaryo ya 7 i Gabiro mu karere ka Gatsibo.
Aba banyeshuri uko ari 273 bakaba barimo abiga hanze n’abenda kujyayo,bakaba baratangiye inyigisho ku itariki ya 17 Nyakanga bakaba biga amasomo atandukanye arimo indanga gaciro za Kinyarwanda n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.
Aba banyeshuri bakaba baraturutse mu bihugu 17 bitandukanye bakaza soza amasomo yabo ku itariki 26 Nyakanga ,2014.
IGP Gasana akaba yabwiye abo banyeshuri amateka ya Polisi y’u Rwanda nibyo imaze kugeraho nyuma y’imyaka 14 imaze ikorera abaturage.
Yababwiye ko intego ya Polisi y’u Rwanda ari kurinda umutekano w’abayarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda bakabaho mu mutekano usesuye.
Yababwiye ko Polisi y’u Rwanda igira uruhare muri gahunda za leta zirimo gahunda ya Ndi umunyarwanda, girinka, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, kurwanya ruswa n’izindi gahundazose za leta zituma ibyaha bigabanuka.
Yagarutse kandi ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko avuga ko ari ikintu gihangayikishije, ababwirako ingamba zafashwe zo kubirwanya harimo kubyigisha babinyujije mubitangaza makuru kugirango Polisi irinde umutekano w’abanyarwanda abazira ibiyobyabwenge.
Yagize ati « Ibyaha n’ababikora bateye imbere kuko ibyishi bikorwa bikoreshejwe ikoranabuhanga akaba aringombwa gushyiramo imbaraga mu kubirwanya no kubikumira bitaraba »
Yabakanguriye kwiga bakarushaho gutsinda kandi bakima amatwi uwariwe wese wabashora mungeso mbi zirimo kwanga i gihugu cyangwa ku kigambanira.
Salomé Tuyisenge wiga muri iniverisite Hongtu mu bu Shinwa yavuze ko amasomo biga ari ingenzi kuko bizamufasha kugumana indanga gaciro za kinyarwanda no kuba umwambasaderi mwiza w’u Rwanda mu mahanga.
English
Kinyarwanda










