Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abanyeshuri ba GS Kimisagara biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwary’abantu

Abanyeshuri kimwe n’abarezi bose hamwe 610 bo mu ishuri ryisumbuye rya kimisagara(G.S Kimisagara) riherereye mu kagari ka Katabaro umurenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yabahaye ibiganiro ku kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda ibisindisha ku rubyiruko ruri munsi y’imyaka 18 ndetse baganirizwa no ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing) Chief Inspector of Police (CIP), Kabandana Jean Claude, yakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, ababwira icyo ibiyobyabwenge aricyo, ababwira amoko y’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda, anabamenyesha ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge aho yagize ati:”Uwanyoye ibiyobyabwenge bimutera gukora ibindi byaha binyuranye birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu, guta amashuri n’ibindi byaha by’urugomo”.

CIP Kabandana yanabahaye kandi ikiganiro cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, irishingiye kugitsina, icuruzwa ry’abantu n’ishimutwa ry’abana, aha akaba yaragize ati:” Muri iyi minsi hari umuco wadutse ndetse wageze na hano mu Rwanda w’aho abantu baza bagashuka abana cyane cyane b’abakobwa bababeshya ko bagiye kubashakira akazi keza cyangwa amashuri mu bihugu by’amahanga, wagenda ukisanga ibyo bagusezeranyije ataribyo urimo ahubwo warashowe mu buraya cyangwa ukoreshwa imirimo y’agahato bikaba byakuviramo urupfu”.

Yasoje abakangurira kwibumbira muri za club zo kurwanya ibyaha, aho baketse ibyaha bitandukanye bakamenyesha Polisi, kandi bagashishikariza abo bazi babicuruza cyangwa babinywa kubireka.

Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri n’abarezi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, nyuma  biyemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri Club bari basanganywe zifitanye isano no kurwanya ibyaha, ndetse biyemeza kuzageza ubutumwa bahawe mumiryango yabo naho batuye igihe bazaba bagiye  mubiruhuko.

Umuyobozi w’iki kigo Madame mukaneza Jeanine  yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.

Kuri we, ngo  ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo ndetse ko hari bamwe mu banyeshuri bajyaga bumva icuruzwa ry’abantu ariko batekerezaga ko mu Rwanda ritarahagera.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.

Yasoje avuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu mu rubyiruko bashinzwe kurera.