Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 akurikiranyweho ubujura bwa moto, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.
Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro ibitangaza, ku cyumweru tariki ya 23 Gashyantare mu masaha ya saa tanu, mu murenge wa Kicukiro akarere ka Kicukiro, umugabo yagiye guhahira mu isoko rya Ziniya asiga aparitse moto ye ifite pulaki nomero RB 009 R, agarutse asanga bayibye.
Ubwo yahise yifashisha abamotari bakorera muri ako gace, nabo bamufasha kuyishakisha, bigeze saa cyenda nibwo umwe mu bamotari yabonye umuntu ari kuri ya moto mu murenge wa Gatenga, nawe aramukurikira, ndetse ahamagara n’abandi bamotari ngo bafate iyo moto, nyir’ukuyiba nawe abonye ko bamukurikiye yongera umuvuduko, ariko kubera ko abamotari bari bamwirutseho ari benshi, yageze mu murenge wa Gikondo ayivaho ariruka, nabo bamwirukaho, baramufata, maze bamushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Gikondo.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro, Chief Superitendent of Police (CSP) Johnson Ntaganda, yashimiye cyane aba bamotari bagize uruhare mu gufata uyu mujura. Yakomeje avuga ko ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu guhanahana amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha bumaze kugera ku rwego rushimishije bityo akaba asaba ko bwakomeza.
Yasabye kandi urubyiruko kwitabira imirimo bakirinda ubunebwe cyangwa se ubuzererezi kuko ari bimwe mu bishobora kubashora mu bikorwa bibi nk’ibi by’ubujura.
English
Kinyarwanda











