Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abamotari barasabwa kwirinda gutwara ibiyobyabwenge kuri za moto zabo

Polisi y’igihugu irasaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kwirinda gutwara ibiyobyabwenge kuri za moto zabo.

Ibi, Polisi ibitangaje nyuma yuko, ejo tariki ya 26 Ukuboza, mu Ntara y’iburasirazuba, mu bihe bitandukanye yafashe  abamotari babiri bafatanywe kanyanga n’izindi nzoga zitemewe n’amategeko.

Abafashwe ni, Munyaneza Peter na Uwimana Daniel, aba bagabo bakaba barafatiwe mu karere ka Gatsibo na Nyagatare.

Abakekwaho gukora iki cyaha bafatanywe kanyanga litiro 120, n’amakarito 12 ya chief waragi, iyi nzoga nayo ikaba itemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Inspector of Police, Emmanuel Kayigi, yavuze ko hakiri bamwe mu bamotari bagifite umuco wo gukorana cyangwa se gufasha abakora ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge. Yabagiriye inama yo gucika ukubiri n’iyo ngeso dore ko ubifatiwemo abarwaho ubufatanyacyaha bityo nawe agakurikiranywa n’amategeko y’u Rwanda.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko, Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

IP Kayigi yagi ati, “Itegeko rirasobanutse, ntabwo twa kwihanganira ko abantu bakomeza kuvunira ibiti mu matwi bakomeza gukora bene ibi byaha”.

Yabasabye abanyarwanda gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano bazigezaho amakuru ku gihe, ku bakekwaho ibi byaha bityo kugira ngo banatabwe muri yombi kandi bashyikirizwe ubutabera.