Ibi babisabwe na Chief Inspector of Police (CIP) Adrien Rutagengwa uyobora sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare, ubwo yagiranaga inama n’abamotari bagera ku 150 bakorera muri santeri z’ubucuruzi za Ntendezi, Buhinga, Shangazi, Gashirabwoba, Karengera, Bushenge, Shangi, na Nyabitekeri.
Iyi nama ikaba yarabereye mudugudu wa Kacyiru, akagari ka Ntendezi, umurenge wa Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke.
Mu biganiro bahawe, CIP Rutagengwa yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye akarere ka Nyamasheke by’umwihariko n’igihugu muri rusange.
CIP Rutagengwa yabwiye abo bamotari ko iryo terambere ritagerwaho batagize gahunda yo gutangira amakuru ku gihe iyabo, bakamenya abo batwara, babona ari abantu bakemangwaho ubugizi bwa nabi bakabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.
Muri iyi nama kandi, yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge, bagafata neza ababagana ndetse nabo ubwabo bakarangwa n’isuku batibagiwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Nyuma y’ibi biganiro, Bakundukize Elysee, umwe mu bamotari bari bamaze guhabwa ibiganiro, yavuze ko abamotari bishimiye ibiganiro bahawe, bakaba bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda, kandi ko hagiye kwerekana impinduka nziza mu mikorere yabo ya buri munsi.
English
Kinyarwanda











