Ku itariki ya 17 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yagiranye ibiganiro n’abagore bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere bagera ku 187, ibaganiriza ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko no kwicungira umutekano muri rusange.
Muri ibyo biganiro, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda, yakanguriye abo bagore kugira uruhare mu kwicungira umutekano, bagakumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina, gutangira amakuru ku gihe no gukora urutonde rw’ingo zibanye nabi zigasurwa.
Akaba yagize ati:” Nta muntu ukwiye guha intebe ihohoterwa iryo ariryo ryose, guhohotera uwo mwashakanye bigira ingaruka mbi kuri mugenzi wawe, ku bana no ku muryango muri rusange kuko imiryango irimo umwiryane abana bata amashuri bakajya kuba inzererezi mu mihanda bagahungabanya umutekano w’igihugu.”
Yakomeje avuga ati;”Twese tugomba gukora ibishoboka byose ngo duteze imbere imiryango yacu kandi nta terambere ryagerwaho mu gihe duhohoterana, Polisi y’u Rwanda izakomeza ibafashe ku buryo ihohoterwa iryo ariryo ryose rizacika.”
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence, yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, asaba aba bagore kuba intangarugero mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, aho yagize ati:”Birashoboka ko hari abagore bashobora kwitwaza uburinganire bigatuma basuzugura cyangwa bagahohotera abo bashakanye, mwe mumaze guhugurwa murasabwa kugira uruhare rukomeye mu guca iri hohoterwa, kandi ababikora mubegere baganirizwe kugirango basobanukirwe neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Nyuma y’ibi biganiro, Mukankuranga Vestine uhagarariye abagore mu murenge wa Jarama yavuze ko abagore batagomba gusuzugura abagabo babo, ko n’ababikora babiterwa no kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakibwira ko kuba umugore yarahawe ijambo bivuga ko yigaranzuye umugabo.
Yavuze ko bagiye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya iri hohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abagore, anakangurira abagabo gutinyuka bakavuga ihohoterwa ribakorerwa niba rihari.
Basoje bemeje ko hakorwa urutonde rw’ingo zibanye nabi zigasurwa n’inzego zitandukanye, biyemeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange, no gukomeza gutangira amakuru y’icyahungabanya umutekano.
English
Kinyarwanda











