Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bagera kuri 500 bo mu mirenge itatu yo mu turere twa Gasabo, Gatsibo, na Burera biyemeje kugira uruhare rufatika mu gukumira ibyaha.
Ibi babyiyemeje tariki 24 Gicurasi mu mahugurwa y’umunsi umwe bahawe na Polisi y’u Rwanda muri utu turere.
Mu karere ka Gasabo hahuguwe abo mu murenge wa Rusororo, mu ka Gatsibo hahugurwa abo mu wa Rwimbogo, naho mu karere ka Burera hahuguwe abo mu murenge wa Cyeru.
Aganira n’abo mu murenge wa Rusororo bageraga kuri 200, umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo, Superintendent of Police (SP) Augustin Rurangirwa yabasabye gushyira imbaraga mu kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kubinywa no kubitunda kimwe n’ihohoterwa ririmo irikorerwa mu ngo, irishingiye ku gitsina, n’irikorerwa abana.
Yabasabye kujya basobanurira abatuye mu mirenge yabo ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka z’ihohohoterwa; haba k’uwarikorewe ndetse n’uwarikoze.
SP Rurangirwa yababwiye ati:"Mujye mubasobanurira ko uretse gushyira ubuzima bw’ubinywa mu kaga, ibiyobyabwenge bitera abantu ubukene kubera ko ubifatanywe arafungwa kandi agacibwa ihazabu, ndetse n’ibyo yfatanywe bikangizwa."
Yabasobanuriye ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu kandi abasaba kujya bakangurira urubyiruko kwirinda kugwa mu mutego w’abakora iki cyaha, ahubwo bagira uwo bakekaho ko afite uwo mugambi bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.
Yababwiye ati,"Uruhare rwanyu mu kubungabunga no gusigasira umutekano ruragaragara. Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha murasabwa kuba intangarugero n’inyangamugayo mwirinda ruswa n’ibindi binyuranyije n’amategeko."
SP Rurangirwa yakomeje ababwira ati:"Amakuru ayo ari yo yose ashobora gutuma ibyaha bikumirwa ndetse hakanafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora, niyo mpamvu mukwiye kujya muhanahana amakuru ku gihe hagati yanyu n’izindi nzego."
Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Cyeru, Sebagabo Blaise, yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera ku nama yagiriye abagize komite zo kwicungira umutekano bo mu murenge ayobora, maze abasaba kuzikurikiza.
Mu bindi Sebagabo yabasabye harimo kugenzura ko amarondo akorwa neza, no kurwanya ibiyobyabwenge.
Abagize komite zo kwicungira umutekano bagira uruhare mu gukumira ibyaha. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ibahugura kugira ngo basohoze neza izo nshingano.
English
Kinyarwanda











