Muri uku kwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) bagiranye inama n’abayobozi b’amashuri yigisha abantu amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga. Iyi nama y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nzeri, ikaba yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uruhare rw’aya mashuri ndetse n’ubuyobozi bwayo, icyo bakora mu guha inyigisho nziza abagana amashuri yabo, mu kumenya neza amategeko y’umuhanda hubahirizwa amategeko yo gutwara ibinyabiziga , bakanagira uruhare rugaragara mu kwirinda impanuka.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abo bayobozi b’amashuri 47 yigisha ibijyanye n’amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ko bibabaje kuba hakiri abantu bagitakaza ubuzima bwabo kubera impanuka, kandi abatwara ibinyabiziga baba baranyuze muri ayo mashuri. Yavuze ko abantu hafi 400 bapfa buri mwaka kubera impanuka abandi bagera ku bihumbi 4 bakazikomerekeramo.
IGP Emmanuel K. Gasana akaba yakomeje avuga ko uwo ari umwanya mwiza wo kuganira nabo ngo bafatire hamwe ingamba no kureba icyakorwa kugira ngo inyigisho batanga zibe zimwe, zinoze kandi zigire umusaruro mwiza, byose bigakorwa ku bufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda ndetse na RURA hagamijwe gukumira izo mpanuka.
Abayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bitabiriye iyo nama bakorera mu turere dutandukanye mu gihugu, bakaba bibukijwe ibyo amashuri yabo agomba kubahiriza birimo kuzuza ibyangombwa byose byo kwigisha, kugira abarimu beza kandi bafite ubumenyi buhagije mu mategeko y’umuhanda. Bibukijwe kandi kwigisha neza abanyeshuri babagana no kujya babasuzuma kenshi , kugira ibikoresho bijyanye n’igihe, kuba inyangamugayo mu kazi kabo , gutanga amasomo akurikije amategeko, ndetse bakaba babwiwe ko bazajya bakorerwa igenzura, amashuri yabo akazajya asurwa kenshi.
Twagirayezu Emmanuel, akuriye ishyirahamwe ry’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu Rwanda, akaba anayobora ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda rya Sainte Famille ndetse na mugenzi we Celestin Rwiyamirira uyobora ishuri rya Midland ryigisha amategeko y’umuhanda mu Mujyi wa Kigali, bashimiye imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda. Bakomeje bavuga ko bazakomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda, amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga n’amategeko y’umuhanda hamwe n’abayagana bakagira uruhare mu gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi nama bagiranye n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yari ingenzi cyane, kuko baherewemo inama zizafasha amashuri yabo gukora neza birushijeho. Yavuze kandi ko babwiwe na Polisi y’u Rwanda ko bateganyirijwe umwiherero mu minsi iri imbere, bakazahuriramo na Polisi y’u Rwanda n’inzego zindi bireba, bityo bakazasuzumiramo icyakorwa n’impande zose zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda no gutwara abagenzi, kugira ngo habeho ikumirwa ry’impanuka zikigaragara hirya no hino.
English
Kinyarwanda











