Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abadepitekazi bari mu nama y’ihuriro ry’abagore bagize inteko zishinga amategeko ku isi, basuye Isange One Stop Centre

Abagore bari mu nama y’ihuriro ry’abagore bagize inteko zishinga amategeko mu bihugu bitandukanye byo ku isi (WIP global forum) iri kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 kugeza kuya 3 Nyakanga 2014, kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 bakomeje imirimo yabo basura ibigo bitandukanye hano mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego abagera kuri 38 basuye Polisi y’u Rwanda, aho baje kwirebera uko Polisi y’u Rwanda irwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’uko yita kubarikorewe.

Bakigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe n’ umuyobozi ushinzwe ishami rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda  Senior Superintendent of Police (SSP) Rose Muhisoni, yasobanuriye abo bashyitsi amavu n’amavuko y’iri shami, ababwira ko iri shami rishishikariza umuntu wese wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kutabyihererana, ahubwo bakihutira kubimenyesha iri shami, ababwira ko kugirango ibyo bikorwe neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho telefone yo guhamagaraho ku buntu ariyo 3512, kugirango abahohotewe babashe guhamagara ku buryo bworoshye.

Yakomeje abatembereza ibyumba bigize iri shami abasobanurira n’imirimo ikorerwamo, kuva aho bakirira abantu muri rusange, aho bategera amatwi umuntu mukuru wahohotewe ndetse n’abana.

Nyuma y’aho abo bashyitsi bagiye ku kigo Isange One Stop Centre gikorera mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, cyita kikanagira inama abakorewe ihohoterwa, kikanafasha mu buryo bw’ubuvuzi n’ubutabera abahohotewe.

Bakigera ku bitaro, bakiriwe n’umuyobozi wabyo, Commissioner of Police Dr Daniel Nyamwasa,abasobanurira imikorere y’icyo kigo, anababwira uko bavura bakanita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva umuntu yakiriwe kugeza akize agataha.Yabasobanuriye ko ikigo Isange gikorana na Minisiteri y’ubuzima mu by’ubuvuzi n’abunganira abandi mu mategeko.

Yavuze ko abahohoterwa bizana ku bushake bwabo abandi bakaza kubera guhugurwa  ibijyanye na Isange abandi bakanyuza ibibazo byabo kuri za sitasiyo zibegereye, nabo bakabigeza kuri Isange.

Umuyobozi wungirije w’inteko ishinga amategeko ya Kenya Dr Joyce Laboso, yashimye Polisi y’u Rwanda kubera intambwe igaragara imaze gutera mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Akaba yagize ati:” Turashimira Leta y’u Rwanda kubayaratekereje gushyiraho iki kigo cyo kurwanya no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibi biragaragaza uburyo Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Yasoje avuga ko yishimiye imikorere ya Isange One Stop Center, anongeraho ko ashishikariza ibihugu bitaragira ibigo nk’ibi kubishyiraho.

Umwe mu bagore bari mu nteko ishinga amategeko mu Rwanda, Kankera Marie Josée wari uri kumwe n’abo bashyitsi, yavuze ko aba badepite bari mu nama hano mu Rwanda yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere ry’umuryango, uyu munsi bakaba basuye Polisi y’u Rwanda ngo barebe ibyo Polisi y’u Rwanda yagezeho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nyuma y’imyaka 20 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye.

Akaba yagize ati:”N’ubwo mu 1994 mu Rwanda abantu bahohotewe ndetse hakaba hari n’abagihohoterwa ubu, , biboneye ko Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, ikaba ari muri urwo rwego ibinyujije muri Polisi y’u Rwanda yashyizeho iki kigo Isange, kugirango gifashe abahuye naryo”.

Yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa hanashyizweho amategeko arengera uwahohotewe n’ibindi bikorwa birwanya ihohoterwa aho ryaturuka hose.