Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abacukuzi b'amabuye y'agaciro barasabwa gufata ingamba zo gukumira impanuka mu birombe

Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu bafite ibirombe by’amabuye y’agaciro gufata ingamba zifatika zo kwirinda ubucukuzi butemewe kuko buteza ibiza ndetse bamwe bakaba bahaburira n’ubuzima.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 26 y’amavuko witwa Hakizimana Jean Baptiste wagwiriwe n’itaka ku itariki 28 Gicurasi ubwo yacukuraga Tini mu kirombe yakoragamo kitwa Rucekeri Company Ltd kiri mu kagari ka Akamatamu, ho mu murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo.

Mu minsi ishize impanuka nk’izo zabaye mu turere twa Muhanga na Rulindo aho abantu babiri bapfuye.

Asobanura uko byagenze,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu yagize ati:"Ubwo we na bagenzi be barimo bacukura buriya bwoko bw’amabuye y’agaciro muri kiriya kirombe, yaje kugira ibyago agwirwa n’itaka, maze bimuviramo kubura ubuzima."

Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yagize ati:"Abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro ntibagomba kwirara ngo bafite ibyangombwa byo gukora uyu mwuga, bakwiye guhora basuzuma ko ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka bikiri bizima, kandi igihe bigaragaye ko bishaje bigahita bisimbuzwa ibishya."

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

SP Hitayezu yagize kandi ati:" Igihe cy’imvura ubutaka buroroha cyane ku buryo bushobora kuriduka cyangwa bugatemba. Ibi bisobanura ko abakora imirimo y’ubucukuzi bw’ababuye y’agaciro bakwiye gushyiraho uburyo bwo gukumira impanuka aho babikorera"

Yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira, maze asaba abantu kwirinda kuyacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yabasabye kandi kwirinda ibindi bikorwa byangiza ibidukikije nko kunyura mu busitani n’indabo, gukoresha amasashe, no kujugunya imyanda aho ari ho hose.

Yagize na none ati, "Kwangirika kw’ibidukikije bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Bitera kandi ibiza nk’inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri”.

Mu nshingano za Polisi y’u Rwanda harimo kurwanya iyangizwa ry'ibidukikije n'ibyaha bibikomokaho, ibi ikaba yarabishimangiye ishyiraho ishami rishinzwe ku buryo bw’umwihariko kurengera ibidukikije ( Environmental Protection Unit-EPU).

Mu bikorwa by’iryo shami biheruka mu karere ka Ngororero, ryahafatiye abantu 11 bacukuraga amabuye y’agaciro batabifitiye uruhushya.